• Sun. Sep 24th, 2023

Menya byinshi kubuzima bwa Hitler umugabo ufatwa nkumwe mubagome bambere mumateka y’isi

By

Jan 14, 2021
Let others know!

Adolf Hitler, yavukiye muri Austria taliki ya 20 Mata 1889, se umubyara yitwaga Alois Hitler naho nyina yitwaga Klara Pözol, yari umugore wa 3. Abatizwa yiswe ‘Adolphus Hitler’, akaba umwana wa kane mu bana 6 se na nyina bari bafitanye n’ubwo batatu muri bo bitabye Imana bakiri impinja. Ubwo Hitler yari afite imyaka 3, umuryango we wimukiye ahitwa Passau mu Budage. Ubwo yari afite imyaka 8, Hitler yari umuririmbyi muri korali ndetse yajyaga avuga ko azaba padiri. Hitler yaje gupfusha murumuna we witwaga Edmund muri 1900 atangira kuba umwana ugoye agahora aserera n’abarimu ndetse na se wakundaga kumukubita cyane.

Alois Hitler — Wikipédia
Alois Hitler se wa Adolf Hitler

Hitler yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Nazi Party (isyaka ry’abakozi) ryo mu Budage, arangwa no kuyoboza igitugu, aho yaje gushoja intambara kubihugu by’uburayi,ndetse akora itsembabwoko n’itsembatsemba Abayahudi, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi, yaje gupfa afite imyaka 56. Hitler yari afite inzozi zo kubaka ubwami, buzayobora isi mumyaka 1000. Guhere mu mwaka wa 1943, nibwo Ubudage bwatangiye kurwana na Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete, bwari bwizeye kubona ibihugu bishobora kubafasha muri iyo ntambara bwari bushoje. Muri Gashyantare uwo mwaka, nibwo ingabo z’Abadage zatangiye kurwana ku mugaragaro na Leta Zunze Umwe z’Abasoviyete zari ziyobowe n’UBurusiya mu rugamba rwiswe ’’Battle Of Stalingard’’.

Muri Kamena 1944, nibwo ibihugu byari muri Allied byari bigize Amajyaruguru, biyobowe n’UBufaransa, byatangiye kurwanya ingabo z’Abadage, babasubiza inyuma. Muri Nyakanga 1944, nibwo ingabo z’Abadage zatsinzwe ndetse zinatangira inzira yo gushaka guhagarika intambara, ariko Adolf Hitler arabyanga. Yakundaga kuvuga ati “UBudage bugomba kugira imbaraga kurenze ibindi bihugu ntabwo bugomba kuba nk’ibindi bihugu”.

Causes of World War I
Bimwe mubihugu byari muri Allied

N’ubwo ingabo z’Abadage zatsinzwe zigasubizwa inyuma,Hitler yishe ku mugaragaro ingabo zisaga 4.000 z’ibihugu byari bigize Allied. Hitler wari wanze kumanika amaboko ngo yemere ko atsinzwe n’itsinda ry’ingabo bari bahanganye, ryitwaga Allied, zari zigizwe n’ibihugu nk’UBwongereza, Amerika, Ubushinwa na Leta zunze umwe z’Abasoviyete zaje kuzenguruka umujyi Hitler yarimo. Iryo niryo ryabaye iherezo ry’inzozi za Hitler zo kubaka ubwami buzayobora imyaka 1000. Adolph Hitler yavuze ko igihe yari i Vienne mu gihugu cya Austria, yashatse ubugira kabiri kujya kwiyandikisha mu ishuri ryigisha gushushanya (Academie des Beaux Arts) ry’i Vienne, ngo yakoreshejwe ikizami nyuma umuyobozi mukuru w’iryo shuri wari Umuyahudi, ngo aza kumutangariza ko yatsinzwe,bityo atamwakira.

Adolf Hitler : biographie du dictateur nazi
Adolf Hitler 

Hitler rero ngo wari warimariyemo uwo mwuga, byaramuzonze ngo agerageza no kwiyahura. Kuva ubwo ngo yagiye arara ku mihanda, nta cumbi agira, nta kazi, ngo ageza aho aza gucumbikirwa n’ibigo bicumbikira abatagira icumbi, SDF akaba ariyo mpamvu yangaga Abayahudi ndetse n’ababakomokaho.

Uwitwa Eric Emmanuel Shmitt, ariko we avuga ko ibyo Hitler yisobanuzaga ari inzitwazo, cyangwa se atari byo byonyine byamwangishije Abayahudi. Avuga ko hariya i Vienne ariho Hitler yahuriye n’ibinyamakuru bivuga nabi cyane Abayahudi, kuko urwango rw’Abayahudi rwatangiye kera mbere ya Hitler.

Urwo rwango rwaje kugera gufata indi ntera ubwo Ubudage bwari bumaze gutsindwa mu ntambara ya mbere y’isi yose. Adolphe Hitler aho yari mu bitaro yarahumye kubera Gaz yatewe mu ntambara akaba ari naho yamenyeye gutsindwa k’Ubudage. Kuva icyo gihe kubera umujinya, akababaro ko gutsindwa, muri we yashakishije uwo yashyiraho ibyo byose. Ahitamo kubitura Abayahudi. Nibwo yishe Abayahudi benshi n’imfungwa z’intambara z’abasoviyeti.

Misch watabarutse mu 2013 afite imyaka 96, ni we wari usigaye mu babanye bya hafi na Adolf Hitler wari umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba-Nazi. Mu gitabo kivuga ku buzima bwe, Misch yanditsemo ko ku wa 30 Mata 1945 nyuma y’uko General Keitel yoherereza Hitler ubutumwa bugufi amubwira ko ingabo ze zananiwe gutsimbura iza Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zazengurutse umurwa Mukuru w’u Budage, Berlin, ngo Hitler yahise agana mu cyumba n’umugore we Eva Braun. Hitler yabwiye uwari umunyamabanga we Otto Günsche, ko ingabo zose zatatiye indahiro. Hashize akanya, Misch ngo yaje gukingura urugi maze ahita abona umufasha wa Hitler, Eva, yicaye iruhande rw’umugabo we wari wamaze gushiramo umwuka kare.

Rochus Misch, Hitler's bodyguard, dies age 96 | News | DW | 06.09.2013
Rochus Misch wacungaga umutekano wa Hitler

Misch yavuze ko mu gupfa kwa Hitler, amaso yari afunguye, we waguye hasi. Mu marenga, umufasha wa Hitler yabwiye Misch ko agomba kuryumaho ntagire icyo avuga. Misch kandi ngo yumvise umugore wa Hitler kimwe na Johanna Maria Magdalena wari umugore w’umwe mu bari abavuga rikijyana mu ishyaka ry’Aba-Nazi, bavuga ko bagomba gupfana nawe. Ngo mbere gato Hitler yari yarabwiye umunyamabanga we ko adashaka ko umurambo we uzakorerwaho ubufindo mu ruhame nkuko byagendekeye Mussolini wayoboraga u Butaliyani ahubwo ko ashaka ko utwikwa.

Benito Mussolini - Babelio
Mussolini wayoboraga u Butaliyani

Mussolini na bamwe mu bari bamushyigikiye, barishwe maze imirambo yabo imanikwa icuramye ku karubanda abaturage bahise bakayikoreraho ibikorwa by’agashinyaguro birimo kuyitera amabuye n’ibindi.

2 thoughts on “Menya byinshi kubuzima bwa Hitler umugabo ufatwa nkumwe mubagome bambere mumateka y’isi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *