• Sun. Sep 24th, 2023

Mbere yo guhura na Mogadishu City Club, APR FC yatakaje abakinnyi 2 bakomeye

By

Sep 7, 2021
Let others know!

Mbere y’uko ikipe ya APR FC ihura na Mogadishu City Club yo muri Somalia, yamaze gutakaza Ruboneka Bosco wagize ikibazo cy’imvune ndetse na Byiringiro Lague uzamara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 3 na 6.

Tariki ya 12 Nzeri, ikipe ya APR FC igomba gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ni umukino Mogadishu City Club izakirira APR FC muri Djibouti.

Iyi kipe ikaba yamaze gutakaza abakinnyi babiri bari basanzwe babanza mu kibuga kubera imvune.

Ruboneka Bosco akaba yaragiriye ikibazo cy’imvune mu mukino wa gicuti iyi kipe yakinnyemo na AS Maniema, yanyujijwe mu cyuma basanga yagize ikibazo mu kagombambari, akazamara ibyumweru 3 hanze y’ikibuga.

Byiringiro Lague yagize ikibazo cy’igufwa ryo hagati y’amaso ruguru gato y’izuru, hari ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi yanganyijemo na Kenya 1-1 ku Cyumweru, uyu musore yanyujijwe mu cyuma basanga iryo gufwa ryarangiritse ndetse akaba azamara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 3 na 6, kandi n’agaruka akazajya akinana ’Casque’.

Byiringiro Lague ashobora kumara hanze y’ikibuga ameze 3 kugera 6
Ruboneka azamara hanze y’ikibuga ibyemweru 3

2 thoughts on “Mbere yo guhura na Mogadishu City Club, APR FC yatakaje abakinnyi 2 bakomeye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *