Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mali, Mohamed Magassouba yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho azahera ku Rwanda.
Iyi kipe izatangira yakira u Rwanda umukino ukabera Agadir muri Maroc kubera ko muri Mali nta kibuga kiri ku rwego rw’ibyo CAF yifuza, yaraye ihamagaye abakinnyi bayo.
Ni abakinnyi izifashisha ku mukino w’u Rwanda tariki ya 1 Nzeri muri Maroc na tariki 6 Nzeri muri Uganda basuye iki gihugu.
Muri aba bakinnyi 28 bahamagawe, benshi bakina mu gihugu cy’u Bufaransa.
Dore abakinnyi 28 Mali yahamagaye
Djigui Diarra(Young Africans), Bosso Ibrahim Mounkoro(TP Mazembe), Mohamed Niare(Stade Malien), Ismael Diarra Diawara(Malmo), Hamari Traore(Rennes), Falaye Sacko(Guimaraes), Charles Blonda Traore(FC Nantes), Mamadu Fofana(Amiens), Boubacar Kiki Kouyate(Metz), Senou Coulibaly(Dijon), Mahame Siby(Strasbourg), Diadie Samassekou(Offenheim), Lassana Coulibaly (Salernitana), Aliou Dieng(Al Ahly), Mohamed Camara(Red Bull Salzburg), Cheick Oumar Doucoure(RC Lens), Amadu Haidara(RS Leipzig), Adama Traore(Hatayspor), Kouame Nguessan Rominigue(Troyes), Moussa Djenepo(Southampton), Adama Traore (S. Tiraspol), Moussa Doumbia(Reims), Ibrahim Kane (Vorskla), El Bilal Toure (Reims),Ibrahima Kone(Sarspborg), Mahamadu Doucoure(Nimes), Lasine Sinayoko(AJ Auxerre) na Hamidu Sinayoko (11 Createurs)