• Mon. Sep 25th, 2023

Kwizera Olivier yasezeye gukina k’umupira w’amaguru

By

Jul 22, 2021
Let others know!

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Kwizera Olivier yamaze gutangaza ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 27.

Kwizera Olivier wari umaze iminsi uri kuvugwaho amakuru menshi yimwitwarire itari myiza ndetse byaje no kumuviramo gufungwa aranakatirwa n’urukiko kubera gukoresha ibiyobyabwenge , akaba yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usibitse.

Uyu mukinnyi yamaze gutangaza ko yamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru burundu.

Kwizera Olivier w’imyaka 27 yakiniye amakipe atandukanye arimo Vision FC, Isonga, APR FC , Bugesera FC, Gasogi United na Rayon Sports.

Kwizera Olivier kandi yakinnye no hanze y’u Rwanda muri afurika y’Epfo mu makipe arimo  Free State Stars,Mbatha Stars na Bloemfontein FC.

Uyu mukinnyi kandi yari umwe mu bakinnyi beza bakina mu izamu mu Rwanda bagerageje kwitwara neza ndetse akaba yarafashije ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ya CHAN 2020 kugera muri 1/4.

Kwizera Olivier wa Rayon Sports yafunzwe akurikira - Inyarwanda.com
Rayon Sports yasobanuye ikibazo cya Kwizera Olivier wari wavuye mu mwiherero - Kigali Today

One thought on “Kwizera Olivier yasezeye gukina k’umupira w’amaguru”
  1. Reading your article has greatly helped me, and I agree with you. But I still have some questions. Can you help me? I will pay attention to your answer. thank you.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *