• Sun. Sep 24th, 2023

Kwibuka kunshuro ya 29 ,DANMARK.

ByFaustin Habineza

May 17, 2023 ,
Let others know!

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye Denmark, Paul Nkubana, yatangije igikorwa cyo kwibuka aha ikaze buri wese wigomye imirimo ye akifatanya n’abandi.

Paul Nkubana

Umuyobozi uhagarariye abanyarwanda baba mugihugu cya Danmark, PAUL Nkubana.

Yihanganishije anakomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura ko kwibuka ari uguha agaciro “abacu bishwe bazira uko bavutse no gukumira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda yazongera kubaho ukundi.”

Hatanzwe ubutumwa bw’ihumure burimo ubwatanzwe na Umunyana Denise abinyujije mu muvugo yise “Ihorere Rwanda” hamwe n’ubuhamya bwa Aloys Bikorimana n’umugore we basobanura uko barokotse Jenoside n’uko biyubatse.

Igice cya kabiri cyo kwibuka cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka cyayobowe na Jackiline Hansen, Umuvugizi wa Ibuka-Denmark akaba yari n’umuzabikorwa w’igikorwa cyo kwibuka.

Urugendo rwo kwibuka rwakorewe mu Murwa wa VEJLE hari abantu benshi dore ko hari izuba ryinshi riba rikumbuwe. Urubyiruko rukurikiwe n’abakuru rwari rufashe ibyapa berekeza ku nzu Mberabyombi y’Umujyi wa VEJLE.

Danmark 2

Urugendo rwo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, DANMARK.

Kabalisa Max yasobanuriye abanyamahanga bari aho impamvu y’urugendo n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko igihugu cyasigaye ari umusaka ariko ubu kikaba ari icyitegererezo muri Afurika no ku Isi hose mu mutekano n’amahoro, iterambere n’ubukungu, kurwanya ruswa n’ibindi

Yavuze ko byavuye ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Nyuma yo gushyira indabo no gucana urumuri rw’icyizere, hakurikiyeho igikorwa cy’urugendo rusubira ku nzu y’isomero aho igice cya gatatu cyakomereje.

Abana bahawe umwanya wo kuririmba indirimbo zijyanye n’uwo munsi hanatangwa ikiganiro ku “kamaro ko kwibuka Jenoside mu gusana imitima yashegeshwe, gusigasira amateka no kubaka ubudaheranwa” cyatanzwe na Dr. Musoni Rwililiza Emmanuel witegura gusoza amasomo muri ‘University of Arhus/Denmark.’

Yagize ati “Kwibuka amateka y’abacu n’ibihe byiza by’ubuzima bwabo n’ibikorwa byiza byabaranze bituma umuntu akomeza imihigo. Bitanga imbaraga zo guhora wiyubaka ntuheranwe n’agahinda. Kwibuka ni igikorwa cya buri munsi, ntibijya bituvamo, kwibagirwa ni ukwica kabiri.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka-Denmark, Egide- Victor Semukanya, yashimiye abantu bose bashoboye kwifatanya na bo mu gikorwa cyo kwibuka.

Yashimangiye ko Jenoside yateguwe igihe kirekire kandi ko amahanga yatereranye u Rwanda igiye yashyirwaga mu bikorwa mu 1994. Yasobanuye ko abagize umugambi wo gutegura Jenoside banatekereje uburyo bwo kuyihakana no gusibanganya ibimenyetso byayo ari na yo mpamvu hagenda humvikana abagaragaza ko bamwe mu bayigizemo uruhare babeshyerwa.

Ati “Iyo ingaho zari iza FPR Inkotanyi zitaza gutabara Abatutsi bicwaga ngo zihagarike Jenoside, nta Mututsi wari gusigara uzabara inkuru. Hashize iminsi twumva bamwe banatuye muri iki gihugu, bacisha mu bitangazamakuru binyuranye amakuru agamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hirengagizwa uruhare rwabo.”

“Turashimira ariko umuhate wa Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ibihugu by’inshuti mu gushakisha no guta muri yombi abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi turasaba ko icyo gikorwa gikomeza kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.”

Yakomeje yamagana ubwicanyi buri gukorerwa ubwoko bw’Abatutsi butuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko na bwo buganisha kuri Jenoside.

Ati “Ibi byose nta gikorwa ngo buhagarikwe. Jenoside ntaho ikwiye kongera kuba ku Isi hose.”