• Sun. Sep 24th, 2023

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacaracaye ifoto y’umukobwa wari wambaye nk’uwicuruza ari mu rusengero apfukamye asenga

By

Dec 20, 2020
Let others know!

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hacaracaye ifoto y’umukobwa wari wambaye nk’uwicuruza ari mu rusengero apfukamye asenga bituma benshi bibaza niba Imana yumva amasengesho ye cyangwa imwirengagiza.

Iyi foto bitamenyekanye igihe yafatiwe,uwayifashen’igihe yafatiwe,yatumye benshi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga bapfa imyambarire umuntu akwiriye kujyana gusenga n’idakwiriye.

Uyu mukobwa bigaragara ko yari mu rusengero rw’abagatolika ariko imyambarire ye nta muyoboke w’iri torero urayambara ngo ajye mu misa uretse abakora amateraniro ya nijoro bategereje abagabo.

Mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika hari aho iyo wambaye imyenda idakwiriye bakwangira kwinjira mu rusengero gusa uyu we yemerewe kwinjira yiragiza Imana.

Abakiristo benshi bemera ko umuntu agomba kwambara imyambaro ikwiriye by’umwihariko yikwije kugira ngo atabera mwene se igisitaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *