Advertisements

Inama y’umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ikuriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yateraniye I y’Arusha muri Tanzania imaze kwemeza Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’igihugu gishya mu muryango.

Abakuru b’ibihugu barimo na Felix Tshisekedi wa DR Congo bitabiriye iyi nama (mu buryo bw’ikoranabuhanga), mu gihe abatuye ibi bihugu biteze kungukira kuri uyu munyamuryango munini mushya.

Nyuma yo kwemererwa muri uyu muryango w’ibihugu, Perezida Tshisekedi yavuze ko uyu ari “umunsi w’amateka kuri RD Congo” kubera inyungu izakura muri uyu muryango.

Ibihugu bitandatu bigize EAC bisanganywe isoko ry’abaturage miliyoni zisaga 170, DR Congo y’umutungo kamere munini n’abaturage basaga miliyoni 90 ni inyongera ikomeye.

DR Congo joins East Africa trade bloc: Who gains? - BBC News
DR Congo, Igihugu gishya m’umuryango w’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburusirazuba(EAC)

Ku mupaka wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri RD Congo iyi ni inkuru bari biteze kuko bizeye kuvanwaho kw’imbogamizi ziriho mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa rwahungabanye muri iki gihe.

Janvière Mukashyaka ukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya uyu mupaka, avuga ko ku ruhande rwa DRC “iyo udafite 500 cyangwa 1,000 ntiwambuka kandi tunagaruka nabwo barayatwaka”.

Aba baturage mbere bambukaga bakoresheje ‘jeton’ kuko batuye mu karere kegereye umupaka, ubu basabwa kwerekana passport cyangwa laisser passer, ibyangombwa bihenze kuri bo.

Bariyanga Telesphore yabwiye BBC ati “Ubu iyo ugeze ku butaka bwa Congo bagusaba ‘permis de sejour’ igura 40$ ni hafi 43,000Frw, ku muntu ufite igishoro cy’ibihumbi bitanu rero urumva ayo ni amafaranga menshi.”

Alone at the Border No More: New Day Care Centers Watch Over Children of  Rwandan Traders
Ku ruhande rw’u Rwanda, abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagiye kwambuka binjira muri DR Congo

Minisitiri Habyarimana Beata w’inganda n’ubucuruzi mu Rwanda aherutse gutangaza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na DR Congo mu 2020 bwinjije miliyoni $340 naho mu 2021 bukinjiza milioni $600 kandi ko ibihugu byombi birimo gukemura ibibazo by’urujya n’uruza ku mipaka.