
Umunyamidelikazi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yongeye kwibasirwa nabatari bake ku mbuga noranyambaga ze nyuma yo kwandika ko ashaka umusore ukodeshwa wa St.Valentin.

Umuryango.com uvuga ko abasore batari bake mu buryo bwo gutebya nabo bagiye bashyiraho Amafoto asekeje ndetse bakarenzaho n’amafaranga bumva bakorera kuri icyo kiraka Shaddyboo yifuza kubaha, Hari n’abandi bashyiragaho amafoto yabo gusa bo ni mbarwa.
