Advertisements

Tour du Rwanda 2022 izaba mu mwaka utaha muri Gashyantare tariki 20-27, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe 19.

Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo gutangaza inzira za Tour du Rwanda 2022, ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine. Visit Rwanda akaba ari yo izatanga umwambaro w’umuhondo nk’uko byagenze 2021.

Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 4 riri ku rwego rwa 2.1, bwa mbere kuva 2009 ribaye mpuzamahanga rikaba ritazagera i Huye nk’uko byari bisanzwe.

Tour du Rwanda 2021 ikaba yari yabaye tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 aho yegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie.

Bitewe n’imitegurire myiza ya Tour du Rwanda ihuruza amahanga kandi isiganwa rikagenda neza, u Rwanda rwahawe no kwakira shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025.

Iyi Tour du Rwanda izaba irimo amakipe 19 harimo 2 yo mu Rwanda ari yo; Team Rwanda na Benediction Ignite.

Amakipe 19 azitabira Tour du Rwanda 2022:

Amakipe y’Ibihugu (5): Rwanda, Algérie, Eritrea, Maroc na Grande Bretagne.

Amakipe yo ku migabane (8): Benediction Ignite Team (Rwanda), Tarteletto (u Bubiligi), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), SKS (u Budage), Team Coop (Norvege), Vino Astana Motors (Kazakhstan) na TSG (Malaysia).

Amakipe yabigize umwuga (6): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Team Burgos BH (Espagne) na Israël Cycling Academy (Israël).

Inzira za Tour du Rwanda 2022

Agace ka mbere: Tariki ya 20 Gashyantare 2022: Kigali Arena- Kigali Arena (Ibilometero 4,0)
Agace ka kabiri: Tariki ya 21 Gashyantare 2022: Kigali- Rwamagana (Ibilometero 148,3)
Agace ka gatatu: Tariki ya 22 Gashyantare 2022: Kigali- Rubavu (Ibilometero 155,9)
Agace ka kane: Tariki ya 23 Gashyantare 2022: Kigali- Gicumbi (Ibilometero 124,3)
Agace ka gatanu: Tariki ya 24 Gashyantare 2022: Muhanga- Musanze (Ibilometero 124,7 )
Agace ka gatandatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2022: Musanze- Kigali (Ibilometero 152,0)
Agace ka karindwi: Tariki ya 26 Gashyantare 2022: Kigali-Gicumbi-Kigali (Ibilometero 152,6)
Agace ka munani: Tariki ya 27 Gashyantare 2022: Kigali- Kigali (Ibilometero 75,3)Tour du Rwanda izatangira muri Gashyantare 2022