Advertisements

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye abatoza b’iyi kipe aho ahamya ko bazamuye urwego rw’aba bakinnyi ndetse yizeye ko bazasezerera RS Berkane muri CAF Confederation Cup.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, Lt Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye imyitozo y’iyi kipe yitegura kwerekeza muri Maroc gukina na RS Berkane umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup.

Nyuma y’iyi myitozo, yafashe umwanya aganiriza abakinnyi aho yabashimiye uko bitwaye mu mukino ubanza, aho yanashimiye abatoza kubera uburyo yazamuye urwego rw’abakinnyi ari nacyo kimuha icyizere cyo kuzasezerera RS Berkane.

Ati “Sinabashije kuza gukurikira umukino wanyu ubanza kubera imirimo yamfatiriye ariko mba mbakurikira cyane, amashusho narayarebye mwitwaye neza kandi mwerekanye ko abana b’ Abanyarwanda mushoboye. Nshima cyane aba batoza banyu bahinduye imikinire yanyu ku rwego ruri hejuru cyane ari nabyo biduha icyizere ko iriya kipe ko tuzayisezerera tukagera mu matsinda kandi bizagerwaho. Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n’ingabo zishimye kubwo kwitwara neza kwanyu.”

Yakomeje avuga ko nubwo atazabaherekeza yizeye ko bazatahukana intsinzi cyane ko n’abatoza bafite bakomoka muri kiriya gihugu.

Ati “Murerekeza mu gihugu cya Morocco ntabwo bijya binkundira cyane kubaherekeza kubwo imirimo ariko nziko intsinzi ihari nzaba nange mbakurikiye rwose dufite amahirwe menshi abatoza banyu baturuka muri kiriya gihugu barahazi ibyo nabyo biri mubyongera amahirwe. Ibindi ni mu kibuga nk’uko abayobozi bacu b’icyubahiro bagiye babibabwira ko nta ikipe tutakina nayo nka APR FC kuko twahawe byose kandi umubare w’ abakinnyi uba ungana mu kibuga.”

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Kane ari bwo APR FC izahagaruka mu Rwanda yerekeza muri Maroc aho izagenda n’indege yabo yihariye (private jet), ni mu gihe umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Adil Erradi umutoza wa APR FC yahinduye byinshiJamel Eddine Niffati umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba APR FCImyitozo irakomeje muri APR FC

Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye abatoza ba APR FC urwego bashyizeho iyi kipe