Advertisements

Umuhanzi Muneza Christopher unzwi ku izina rya Christopher yashyize hanze indirimbo yise Mi Casa.

Mi Casa ni indirimbo yari itegerejwe na benshi by’umwihariko abakunzi be bitewe nuko yabanje kumenyesha abanyarwanda ko ari kubategurira iyi ndirimbo.

Ikigaragara ni uko iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake kubera uburyo ibitekerezo bya benshi biri kwisukiranya kumbuga zitandukanye by’umwihariko izamaze kugeraho iyi ndirimbo.

Mu kiganiro gito Muneza Christopher yagiranye n’abanyamakuru, yasabye abantu kujya kuri konti ye ya youtube yitwa Topher Muneza bakareba iyo ndirimbo ndetse bakamuha ibitekerezo.

Muneza Christopher ni umuhanzi wakunzwe cyane kubera indirimbo ze ziryoheye amatwi zikozwe munjyana ya RNB.