Muriri joro ryo kuwa 20 Werurwe 2021, muri Intare Arena i Kigali niho haberaga umuhango wo gusoza irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2021, aho ryegukangwe na Ingabire Grace.

Ni irushanwa ryabaye muburyo butari busanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, kubera ko ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho buri mukobwa wiyamamazaga yoherezaga amashusho n’amafoto. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abagera kubihumbi bine.

Ni mubakobwa begera kuri makumyabiri bari bamaze ibyumweru bibiri muri Boot Camp muri Hotel LA PALISSE NYAMATA, aho bigishwaga amasomo atandukanye. Ibyo bize muri iyo misi ishize, akaba arinabyo byagendeweho hatoranywamo abakobwa 10 muri 20, akaba arinabo bakomeje, maze nyuma haza gutoranywamo umwe uhiga abandi akaba ari we Ingabire Grace.

Irushanwa ryatangiye abakobwa biyerekana maze bakagira icyo babwira ababakurikiye mumagambo make, hanyuma bakomeza babyina indirimbo gakondo murwego rwo guha icyubahiro umuconyarwanda. Bakomeje bagaragaza impano zitandukanye ndetse n’ibyo bigiye muri boot camp. Bimwe mubyashingiweho n’akanamankemurampaka harimo ubwiza, ubwenge, ndetse n’umuco.
Ingabire Grace akaba yahise yegukana ibihembo bitandukanye birimo imodoka yo mubwoko bwa HYUNDAI.

Tubibutse ko Ingabire Grace asimbuye Nishimwe Naomi wari wambaye ikamba rya nyampinga 2020.