Advertisements

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yavuze ko yiteguye gutsinda umukino uzahuza u Rwanda na Uganda itozwa na Johnathan McKinstry bigeze gukorana, ariko akamwirukana mu bamwungirije.

U Rwanda na Uganda bizahura mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda C rya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, ku wa Mbere saa tatu z’ijoro.

Mashami Vincent utoza Amavubi, yavuze ko yiteze gutsinda Uganda itozwa na McKinstry bigeze gukora mu Ikipe y’Igihugu mu 2015.

Ati “Ntabwo nabica ku ruhande, ndifuza kumutsinda kandi na we niko abyifuza. Byaba ari byiza cyane gutsinda Uganda, gutsinda McKinstry, mu by’ukuri ndabyiteze kandi byanshimisha cyane.”

“Togo, Maroc na Uganda, yose ni amakipe meza, ni amakipe akomeye nizera ko azaduha akazi, ariko natwe ntabwo turi ikipe y’akana, dufite abakinnyi beza kandi bamenyereye. Navuga ko itsinda ryacu ari ryo rikomeye muri iyi CHAN.”

Agaruka ku mubano we na McKinstry wamwirukanye mu Ikipe y’Igihugu mu 2015 agasigarana umwungiriza umwe, ari we Jimmy Mulisa, Mashami yavuze ko kuri ubu babanye neza kuko batandukanye kinyamwuga.

Ati “McKinstry ngira ngo twabaye inshuti, twakoranye kinyamwuga, dutandukana kinyamwuga. Nta na kimwe kidutandukanya njye na we, twahujwe n’ikibuga, twahujwe n’akazi, dutandukanywa n’akazi. Ibyarangiye byararangiye, n’ubu duhuriye mu kirongozi turasuhuzanya, ibyo byerekana ko nta kibazo gihari.”

Mashami Vincent yongeye gusubira mu Ikipe y’Igihugu muri Werurwe 2017, aho yagizwe umutoza wungirije Antoine Hey ndetse asigarana ikipe kuva mu 2018 ubwo uyu Mudage yagendaga.

Mashami vincent utoza Amavubi na McKinstry utoza Uganda