Advertisements
Umuhoza Joice hamwe n’umukunzi we Emmy

 We ubwe mu ndirimbo yise ‘Uranyuze’ yaririmbiye ati ‘Byemere uranyuze, mu magana menshi y’abandi beza nasanze ari wowe ubaruta, byemere.” Ubu umenya aya magambo aribwo atangiye kumva uburyohe bwayo nyuma yo kwambika impeta umukunzi we.

Ni igikorwa uyu musore yakoze ku wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021 ubwo yateraga ivi agasaba umukunzi we ko yamwemerera kuzamubera akara ko mu mara ye , bakazasezerana kubana akaramata.

Mu mafoto yasakajwe na Emmy usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Umuhoza Joyce [Hoza] bamaze imyaka itatu bakundana, akanyamuneza kari kose ku maso.

Muri Gicurasi 2018 nibwo urukundo rwa Emmy na Umuhoza Joyce wakundaga kwiyita Hoza ku mbuga nkoranyambaga rwamenyekanye. Icyo gihe bakundanye uyu mukobwa amaze gutandukana na Peace Jolis.

Aba bombi ntibajyaga bagaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga ko bakundana gusa Emmy byageze aho kwiyumanganya biranga atangira gushyira kuri WhatsApp ubutitsa amafoto y’uyu mukobwa.

Emmy mu rukundo!

Emmy yatangiye kumenyakana mu muziki mu myaka ya 2010, mu bihangano bitandukanye birimo ‘Nsubiza’, ‘Ibyo bavuga’ n’izindi zitandukanye.

Muri icyo gihe agitangira umuziki ntabwo yigeze avugwa cyane mu itangazamakuru mu nkuru zijyanye n’urukundo n’ubwo ariwo mujyo yari yarahaye umuziki we.

Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wabaye Miss Inter-Universities byigeze kuvugwa ko ari mu rukundo n’uyu musore ndetse bifata indi ntera mu 2011 gusa buhoro buhoro ibyari umunyenga w’urukundo bigenda biyoyoka kugeza ubwo nta wamenye iherezo ry’umubano wabo.

Tariki ya 6 Gicurasi 2012 Emmy n’abavandimwe be bahise bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho uyu muhanzi abarizwa kugeza uyu munsi. Ntabwo yongeye kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo.

Mu 2016 yakundanye n’umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire rwaravuzwe cyane ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyamga ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

Rwagasana wakundanye na Emmy muri 2016 bagatandukana batamaranye kabiri

Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo cyo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi yasobanuye iby’ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati ntawe.

Icyo gihe yagize ati “Ndacyari umusiribateri nta mukunzi mfite, natangiye kubisengera, kugira ngo Imana izampe umukobwa uhamye twakundana kuko uwo nshaka ubu ni nawe ntekereza ko twakubakana urugo.”

Umunyamakuru yahise amwereka ifoto ya Umuhire Rwagasana Meddy, abantu bari bazi ko bagikundana maze undi avuga ko byari urukundo rw’igihe gito.

Ati ”Nibyo koko uyu mukobwa twigeze kumenyana kwa kundi nyine uba uri gushakisha, twigeze kuba inshuti zihariye ariko ubu turi inshuti zisanzwe, twigeze kuba inshuti turimo turagerageza nyuma ntibyaza guhura neza.”

Abajijwe ibyo kuba yarasuraga uyu mukobwa aturutse muri Amerika ntiyabihakanye, avuga koko urukundo rwigeze kumukura muri Amerika akajya muri Uganda gusura uwo yakundaga.

Ati ”Yego twigeze guhurira muri Uganda aho yigaga kuko nari mukumbuye cyane twaherukanaga kera , rwose nateze indege ngiye kumureba, ndakunda bya nyabyo gusa ibyanjye na Meddy byararangiye.”

Hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzi yatandukanye na Rwagasana kubera undi mukobwa uba muri Amerika witwa Nishimwe Kabango Liliane waje kwigarurira umutima we, bagakundana Rwagasana atabizi bose ababangikanya, nyuma Rwagasana akaza kubimenya agahitamo gutandukana na Emmy. Gusa iby’uru rukundo nabyo ntabwo byarambye.

Mu 2018 Emmy yaciye amarenga …

Mu 2018 mu kiganiro Emmy yahaye Radio Rwanda muri Samedi détente, yavuze ko hari umukobwa yabengutse mu Rwanda.

Icyo gihe yavugaga ko umukobwa bakundana ari umukobwa w’imibiri yombi, witonda, ukunda gusenga kandi uteye nk’igisabo.

Yagize ati “Ntabwo wenda navuga byinshi kuko bimwe ni amabanga, gusa umukobwa dukundana ni Umunyarwandakazi. Ikintu cya mbere namukundiye ni umukobwa utuje, ubundi habaho urukundo […] naramukunze nsanga nyuma yo kumukunda afite ibihuje nibyo nifuzaga. Ni umukobwa wubaha Imana usenga kandi nanjye nibyo nkunda.”

Arakomeza ati “Ni umukobwa muremure [yibaza ati ’buriya se ateye nk’igisabo ra?’] reka wenda mvuge gutyo w’imibiri yombi. Urabona naramukunze nza gusanga ajyanye n’ibyifuzo byanjye, urukundo rurizana iyo ukunze ugasanga ajyanye n’ibyo wahoraga wifuza biba byiza. Burya ntuzakunde umuntu kubera imiterere ye kuko bishobora gushira bitewe n’impamvu runaka.”

Iki gihe yavugaga Umuhoza Joyce gusa ntabwo yashakaga kwerura ngo amuvuge mu mazina kuko iby’urukundo byari bikiri ubwiru.

Mu mezi yakurikiyeho yakundaga kuza mu Rwanda gusura umukunzi we bucece akenshi bikamenyekana yahavuye.

Muri Werurwe 2019 yaje mu Rwanda, icyo gihe yafashe inzu yo kubamo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ari nayo yahuriragamo kenshi n’umukunzi we bakaganira. Icyo gihe uyu muhanzi yamaze mu Rwanda ibyumweru bibiri.

Emmy yongeye kugaruka mu Rwanda muri Nyakanga 2019, avuga ko aje mu bukwe bwa mushiki we ariko nabwo amakuru yavugaga ko yashakaga kongera guhura n’umukunzi we bakamenaho abiri.

Indirimbo Emmy yise ‘I Swear’ yashyize hanze ari mu bihe byiza by’urukundo na Umuhoza Joyce yayihimbye agendeye ku buzima bw’urukundo yari abanyemo nawe. Yigereranyaga n’umuntu wamaze kubona uwe yaremewe.

Emmy yakuriye mu Burundi ahitwa mu Ngagara, iwabo baza kwimuka baza mu Rwanda, hashize igihe barongera bimukira mu Burundi ari naho yatangiriye iby’umuziki, gusa baje kongera kwimukira mu Rwanda ari naho yamenyekanye cyane muri muzika.

Mu Burundi yakuriye niho yatangiriye kwimenyereza gucuranga Guitar.

Iyi nkuru tuyikesha igihe.com