Nyuma y’imyaka itatu Kayirebwa Marie Paul [Keesha] yitabiriye Miss Rwanda mu 2018 ntahirwe no kwegukana ikamba, yahishuye ko agiye kongera kugerageza ku nshuro ya kabiri.
Uyu mukobwa wahishuye ko atigeze acibwa intege no kutegukana ikamba ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yavuze ko muri uyu mwaka yafashe icyemezo cyo gusubirayo akongera kugerageza amahirwe.

Kayirebwa witabiriye Miss Rwanda 2018 ahagarariye Umujyi wa Kigali ntiyabashije kurenga ijonjora ry’ibanze [Pre-Selection] ngo ajye mu mwiherero.
Kudakabya inzozi ngo yegukane ikamba rya Miss Rwanda, byatumye uyu mukobwa atabasha kugera ku ntego yari yihaye zo gufasha abana bafite ubumuga nkuko byari mu mushinga we.
Icyakora ngo nubwo intego ze atazigezeho, yiteguye kuzazikomezanya muri Miss Rwanda 2021.
Amakuru dukesha Igihe nuko uyu mukobwa yivugiye ati “Kuri ubu kuko maze kwisobanukirwa, njya mbitekereza nkavuga nti uwasubiramo. Njya numva uyu mwaka nasubiramo.”
Uyu mukobwa avuga ko impamvu atasubiye kurushanwa nyuma ya 2018, byatewe nuko yabanje kugorwa no kwakira gusezererwa kwe.
Muri uyu mwaka avuga ko azagenda yitwaje intwaro eshatu yizeye ko zizamugeza kure ndetse zikaba zanamuhesha ikamba; zirimo Kutagira ubwoba, kumenya icyo ashaka no guhagarara ku byo avuga.
Kayirebwa yatangaje ko yiteguye guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’iminsi mike agaragaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Uyu mukobwa yifashishijwe mu ndirimbo zigezweho nka ‘We Don’t Care’ ya Rj The Dj na Meddy & Rayvanny na ’Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol n’izindi.
Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo ari impano yari asanganywe kuva mu bwana, akaba abikora nk’akazi kandi kamwinjiriza agatubutse.
Yagize ati “Nakuze numva nzakina filime nanabikunda, naje kwinjira mu byo kumurika imideli, biza kumviramo no kubona uko najya mu mashusho y’indirimbo. Ni akazi nk’akandi kandi kinjiza amafaranga meza.”
“Ntabwo umukobwa ujya mu ndirimbo aba ari ikirara ahubwo nabwo ni ubuhanzi kandi tuba tugaragaza ibyo uwaririmbye yashakaga kuvuga. Ni akazi nk’akandi kandi gahemba neza.”
Uyu mukobwa yasabye abantu batekereza ko umukobwa ujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi aba ari ikirara ko bareka iyo mitekerereze kuko atari yo.
Usibye kujya mu mashusho y’indirimbo, Kayirebwa ahamya ko afite inzozi zo kuzakina filime kuko ari ibintu yakuze akunda.
Yavuze ko kugaragara mu ndirimbo kimwe no gukina filime atari uburara ahubwo ari impano nk’izindi, bityo ko Abanyarwanda bakwiye kwakira impano ye.