• Tue. Oct 3rd, 2023

Karongi: Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi z’izihije Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi.

ByFaustin Habineza

Jun 20, 2023
Let others know!

Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi z’izihije Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi mu bufatanye n’ishami ry’Umuryango wa bibumbye  ryita k’Umpunzi (UNHCR) ndetse na Leta y’Urwanda hamwe nabafatanya bikorwa batandukanye bakorera mu nkambi ya Kiziba.

Impunzi zo mu nkambi ya kiziba zizihije umunsi mukuru mpuza mahanga w'impunzi

ni kuruyu wa kabiri taliki ya 20 Kamena ,2023 Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi z’izihije Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi nkuko wizihijwe kw’isi hose nkibasanzwe numunsi ngaruka mwaka aho wizihizwa kuriyi taliki ya 20 Kamena , muruyu mwaka wa 2023 uyumunsi mpuza mahahanga w’impunzi ufite insanganyamatsiko igira iti “HOPE AWAY FROM HOME” A World where Refugees are Always included” bisobanura, kugira icyizere kabone nubwo waba urikure yo murugo, ni murugo rwego kubufatanye na Leta y’Urwanda kuruyu munsi Habaho gusezeranya impuzi zabyifuje zo munkambi ya kiziba byemewe namategeko mu rwego rwokubahiriza itegeko rireba abifuza kurushinga.

Umuyobozi w’Inkambi ya Kiziba Bwana Bagaza Jean Baptiste yashimiye abifatanyije nimpunzi zo munkambi ya Kiziba bose mukwizihiza uyumunsi mpuzamahanga w’Impunzi, aho yanagize ibyifuzo bimwe nabimwe asaba ishami ryumuryango wabibumbye ryita kumpunzi UNHCR ndetse na Leta y’Urwanda murwego rwo kugirango abaturiye inkambi ya Kiziba bakomeze kugira imibereho myiza.

presidentUmuyobozi w’Inkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi  

Mu butumwa bugufi umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’umpunzi UNHCR muntara y’uburengerazuba yagejeje kubantu bose bitabiriye igikorwa cyokwizihiza  umunsi mpuzamahanga w’impunzi Chief Francis Okagu yagize ati “UNHCR irashimira leta y’Urwanda byumwihariko intara y’uburengerazuba, akarere ka Karongi, umurenge wa Rwankuba kubufatanye mukwita kumpunzi zo munkambi ya Kiziba kuva mumwaka wa 1996 kugeza nanubu  mubikorwa bigiye bitandukanye harimo uburezi, ubuvuzi, nibindi.

chiefUmuyobozi mukuru uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR mu ntara y’uburengerazuba.

Chief Francis Okagu yongeye nanone gushima impunzi zituriye inkambi ya Kiziba kumpinduka zagaragaye kuva mumwaka wa 2019 ubwo yageraga muriyo nkambi kugeza nanubu. Anavugako yageze munkambi ibikorwa byose bitameze neza kubwimyumvire itarimyiza yabamwe mubari abayobozi bimpunzi, bityo akaba ashima cyane kuba imyumvire yaragiye ihinduka mubaturiye inkambi ya Kiziba hakaba hagaragaramo ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere.

Umuyobozi wishami ryita kumpunzi UNHCR munkambi ya Kiziba no muntara yuburengerazuba yasoje ashima nanone leta y’Urwanda mugufasha impunzi zigiye kurushinga mukubana byemewe namategeko.

Uyumunsi mpuzamahanga w’impunzi wizihijwe munkambi ya Kiziba wasojwe nigikorwa cyo gusezerana kwimpunzi zabyifuje byemewe namategeko mubufatanye nubuyobozi bwumurenge wa Rwankuba inkambi ya Kiziba iherereyemo.

rwankubaUmunyamabanga nshingwa bikorwa wu murenge wa Rwankuba inkambi ya Kiziba iherereyemo.

d

refugeeZimwe mumpunzi zituriye inkambi ya Kiziba zasezeranye byemewe n’amategeko  kuruyu munsi mukuru mpuzamahanga w’impunzi