Junior Multisystem yitabye Imana ,Mu ijoro rya tariki 27 Nyakanga 2023 nibwo Inkuru y’incamugongo yatashye imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda ibika urupfu rwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem.
Uyu munyamuziki uri mubatunganya umuziki beza u Rwanda rwagize yitabye Imana azize uburwayi aguye mu bitaro bya Nyarugenge.
Yari amaze igihe kinini ahanganye n’uburwayi bwamwibasiye nyuma yo gukora impanuka mu 2019 bikamuviramo gucibwa akaboko k’ibumoso.
Junior Multisystem yitabye Imana yaherukaga gukorana na Oda Paccy muri studio ya Empire Records.
Benshi mu bakurikiye muzika nyarwanda ntibateze kwibagirwa zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze zikabafasha gususuruka ari nako zifasha abahanzi kwagura impano zabo no kwigarurira imitima ya benshi.
Gutunganya indirimbo ni umwuga yatangiye akirangiza amashuri yisumbuye.
Nyuma y’umwaka umwe atangiye gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi yari amaze kurambagizwa na F2K Studio yari igezweho muri icyo gihe.
Aha yahahuriye na Producer Lick Lick wanahamukuye amujyana muri Unlimited Records mu 2011 ahamusiga yerekeza muri Amerika.
Yanyuze mu nzu zitunganya umuziki zirimo, Bridge Records, Touch Records, Empire Records, Round Music, n’izindi.
Izi ndirimbo tugiye kugarukaho ni zimwe mu zo Junior Multisystem aherutse gutangariza IGIHE ko hari byinshi zimwibutsa nubwo biba bitoroshye kuzibuka zose kubera ubwinshi bwazo.
Usibye izo agarukaho ntawe uzibagirwa uburyohe buri mu ndirimbo nka “Urudashoboka” ya Butera Knowless, “Umfatiye Runini” ya Urban Boys, “Ca inkoni izamba” ya Fireman na Queen Cha , “Fata Fata” ya Zizou Al Pacino, “Birarangiye” ya Dream Boyz, n’izindi.
Junior Multisystem yari aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Zizou Alpacino na King James bise “Nkomeza” igaruka ku butumwa bwo gusaba Imana imbaraga igihe umuntu yacitse intege.
Amakuru dukesha IGIHE.Com mukiganiro cyanyuma bagiranye yagerageje gutangaza zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose kuriwe za bahanzi nyarwanda bagiye batandukanye.
murizo harimo:
1.Ndacyariho ya Jay Polly
2.Umwanzuro ya Urban Boys
3.Niko Nabaye ya Zizou Al Pacino,King James,Urban Boys,RiderMan na Uncle Austin
4.I’m Back ya Jay c na Bruce Melody
5.Ntujya Unkinisha ya Bruce Melody
6.TOO MUCH ya Jay Polly,Urban Boys,Bruce Melody , khalifan na Marina
7.Byarakomeye ya Butera Knoweless
8.Uh lala ya King James
9.Kubwawe ya King James
10.Ndaje ya The Ben.