Umugore witwa Cheryl w’imyaka 61 na Qor’ani w’imyaka 24, bashyize hanze amafoto yabo yafashwe mu myaka 20 ishize, bituma abayarebye bose batungurwa no kubona itandukaniro rinini ry’imyaka yabo.
Ikinyuranyo cy’imyaka y’aba bombi nicyo cyatumye benshi batungurwa nyuma yo gushyira hanze aya mafoto yafashwe mu myaka 20. Cheryl McGr. Cheryl McGregor w’imyaka 61 na Koran McCain w’imyaka 24 bashyingiranwe Muri Nzeri umwaka ushize.Nubwo bafite ikinyuranyo cy’imyaka 37 barutanwa, bombi bagiye basangiza abantu iby’urukundo rwabo kuri TikTok.
Aba bakiriye ibitekerezo byinshi byiganjemo kubibasira, bamwe bavuga ko Qor’ani yashatse umukecuru. Nkuko tubikesha Umuryango, ababombi birengagije uku kwibasirwa. Aba bombi batangaza ko biteguye gutangira igice gishya mu buzima bwabo kandi biteguye kubyarana.

Mu butumwa buheruka, uyu mukecuru ufite abuzukuru, Cheryl yasangije ifoto ya kera abantu mu rwego rwo gusubiza abamwibasiye,arangije agira ati: “Turishimye kandi ntitubasaba kudukunda.”
Ati: “Nnjye n’umugabo wanjye twujuje imyaka 25 na 62 – aba ni twe mu myaka 20 ishize.” Cheryl yashyize hanze ifoto ye n’umugabo we bombi bamwenyura ubwo bari basuye parike. Umwe yanditse ati: “Ibi ndumva bitemewe.” Undi yagize ati: “Mwese mwasabaga ko abantu babanga.”
Uwa gatatu yagize ati: “Ibi bibe ari ugushaka ababareba! Nta kuntu baba bakundana.”
