Madamusamake cyangwa se mermaid mu rurimi rw’ icyongereza ni ikiremwa kizwi ko cyibera mu mazi kikaba kimenyereweho ko kigira umutwe w’ umugore naho igihimba kikaba kimeze nk’ icyifi. Madamusamake igira ubwiza butangaje kuburyo uyibonye atarekera kuyihanga amaso.
Inkuru za madamusamake zabayeho kuva imyaka 1000 ku isi hose
Ushobora kwibaza uti ese Madamusamake isobanura iki?
Mu mateka ya kera, ikimenyetso cya madamusamake ni nkuko inyanja ihinduka unwayo. Mu mico imwe nimwe ni igisobanuro cy’ ubuzima n’ uburumbuke mu inyanja mu gihe ahandi ho ivuga kwangirika kwibinyabuzima biba mu mazi.
Hano hari amashusho ya Madamusamake zageze muri afurika Mami Wata

Madamusamake zivahe? Madamusamake yambere yuje ibigwi yagaragaye muri Siriya imyaka 1000 mbere yukuza kwa Yezu mu gihe ikigirwamana Atargatis cyibiraga mu mazi ngo kigire umubiri usa n’ uwifi. Kubera ko izindi mana zitemeye ko Atargatis abura ubwiza bwe bwose, byatumye igice cyo hasi aricyo gihinduka nk’ umurizo w’ifi gusa.
Madamusamake zizeweho ko zitanga amahirwe ndetse n’ ubukungu.