Dore bimwe mu byo abantu bakunda gukora bishobora kubageza ku rupfu vuba. Ubuzima niyo mpano ikomeye twahawe kandi usanga imirimo ya muntu ya buri munsi iganisha ku kugira ubuzima bwiza , ariko hari ibyo tutitaho nyamara bishobora gutuma bwa buzima bwiza twaharaniye tutabubamo.
Hari bimwe mu bikorwa abantu bakunze gufata nk’ibyoroshye ariko iyo ukurikiranye usanga bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu ndetse hatagize igihinduka bikaba byakubyarira urupfu rwihuse.
Amakuru dukesha IGIHE yifashije urubuga HealthDigest yatangaje imwe mu mico ishobora gutuma upfa vuba, utayirinze nta kabuza ubuzima bwawe bukajya mu marembera.
Kumara umwanya munini wicaye
Iyo umunsi wawe amasaha yawo menshi uyamara wicaye nta kabuza uba uri gusatira urupfu. Nk’iyo umara amasaha menshi wicaye uhugiye kuri televiziyo ubuzima bwawe buba buri mu marembera.
Kuba ushobora kumara hejuru y’amasaha umunani wicaye uri mu bintu bitandukanye utafashe umwanya wo guhaguruka ngo uhuruke , ibi bigukururira urupfu kandi vuba.
Ubuzima niyo mpano ikomeye twahawe kandi usanga imirimo ya muntu ya buri munsi iganisha ku kugira ubuzima bwiza , ariko hari ibyo tutitaho nyamara bishobora gutuma bwa buzima bwiza twaharaniye tutabubamo.
Hari bimwe mu bikorwa abantu bakunze gufata nk’ibyoroshye ariko iyo ukurikiranye usanga bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu ndetse hatagize igihinduka bikaba byakubyarira urupfu rwihuse.
.

Kudasinzira igihe gihagije no gusinzira igihe kinini cyane
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu utaryama byibuze amasaha atanu mu ijoro aba afite ibyago byo gupfa vuba.
Nubwo kuryama bigabanya ibyago byo gupfa vuba ariko kuryama umwanya munini nabyo bishobora kugukururira urupfa rwihutse.Ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya Harvad mu ishami ry’ubuvuzi bwagaragaje ko umuntu uryama amasaha arenze icyenda aba afite ibyago byo gupfa vuba.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iyo uryamye igihe kirekire cyane ushobora kurwara diabète ndetse n’indwara z’umutima, ibi bikaba byakubera irembo ry’urupfu rwihuse.

Kurya inyama zitukura cyane
Ushobora kurarira ifunguro ririho inyama iri joro ntugire icyo uba ariko iyo ubihinduye umuco ku ifunguro ryawe ntihabureho inyama zitukura nta kabuza uba uri kwicukurira imva.

Ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya Harvard bwagaragaje ko igihe cyose uriye inyama itukura, ibyago byo gupfa biba byiyongereyeho 13%.
Aho kurya inyama zitukura zigutera ibibazo, inzobere zivuga ko wahitamo kurya ifi kuko ishobora kongera 7% y’amahirwe yo kubaho cyangwa ukarya imboga kuko zongera 10% yo kubaho neza. Ubunyobwa nabwo bugabanya 19% y’ibyago byo gupfa vuba.
Kuguma mu nzu igihe kirekire
Hari ubwo mu mpera z’icyumweru iyo nta mirimo myinshi yo gukora ufite uhitamo kuguma mu nzu, ureba filimi cyangwa ukina imikino itandukanye ukumva ko aribwo buryo bwiza bwo kuruhuka ariko uribeshya.
Iyo wagumye mu nzu ntabwo ubasha guhumeka umwuka mwiza kuko umwuka wo mu nzu utayunguruye nk’uwo hanze, rero ibi iyo ubigize umuco nta kabuza uba uri gusatira urupfu kandi vuba.
Kudaha amafaranga agaciro kanini
Iyo ufite amafaranga mu ikofi yawe uba wumva nta cyakubuza kwishyura icyo ushaka cyaba gikenewe cyangwa kidakenewe. Nyamara hari ubwo ukoresha ya mafaranga nabi mu bihe bizaza ukisanga mu bukene bukabije kuko utabashije kwita kuyo wari ifite, ibi bikaba bishobora kugukurira urupfu rwihuse bitewe n’ubukene wikururiye. Hari abo birangira bagize indwara y’agahinda gakabije bakaba bakwiyahura n’ibindi.
Kudafata neza ifunguro rya mu gitondo
Ifunguro rya mu gitondo ni rimwe mu mafunguro abantu bafata, ariko hari abatayafata kuko baba bashaka kuza kurya aya saa sita bameze neza.
Ntitwakwibagirwa ko hari abatayafata kuko ntayo babonye nyamara iri funguro rigira umumaro mu buzima bwacu.
Ubushakashatsi bwakozwe na American Heart Association bwagaraje ko umuntu ufata ifunguro rya mu gitondo aba afite ubuzima bwiza kuko utarifata aba afite ibyago bingana na 50% byo gupfa vuba.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko iyo udafata neza ifunguro rya mu gitondo bishobora kugukururira ibyago byo kurwara diabète ndetse no kugira umubyibuho ukabije bikaba byakugeza ku rupfu vuba.
Kutanywa umuvinyo mwinshi
Inzoga nyinshi si nziza ku mubiri w’umuntu ariko alcool iba ikenewe mu mubiri w’umuntu kugira ngo urusheho gukora neza ,iyo ibaye nyinshi mu mubiri iteza ibibazo.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikinyamakuru Molecules, bwagaragaje ko kunywa ikirahure cy’umuvinyo bituma ubuzima bwawe bugenda neza.
Umuntu urenza ikirahure kimwe cy’umuvinyo ku munsi, inzobere zivuga ko aba yiyica kuko inzoga nyinshi zangiza umwijima.
Kutarya urusenda
Abantu benshi ntibakunda kurya urusenda bitewe nuko hari abavuga ko rubarya mu kanwa ariko urusenda rugira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard bwagaragaje ko umuntu ufata amafunguro arimo urusenda buri munsi aba agabanya 14% byo gupfa vuba kurenza utayafata .
Gukoresha cyane telefoni zigezweho (Smartphones)
Telefoni zigezweho ni kimwe mu bikoresho byoroheje ubuzima kuko amakuru yose ukeneye uba uyafite mu ntoki zawe, ariko bimaze kugaragara ko gukura amaso kuri telefoni ari ikibazo kigoye benshi.
Igihe kinini umara kuri telefoni yawe gishobora kugukururira ibyago byinshi birimo nko kutagira umwanya munini wo gusinzira kandi kudasinzira neza bigukururira urupfu vuba.
Guhora utishimye
Hari abantu bahura n’ibibazo bakababara ariko uwo mubabaro ukabakukiramo ntibazongere kwishima na gato n’iyo yaba ari guseka bikaba bitamuvuye ku mutima.

Uko guhora ubabaye bishobora kugutera indwara zitandukanye zirimo nk’umutima bikaba byatuma usatira urupfu vuba kandi kwishima ari nta kiguzi bigusaba.
Guhorana ubwoba bwo gupfa
Kugira ubwoba bw’uko uzapfa ntacyo biba biri bwongere ku minsi yo kubaho kwawe, ahubwo biba biyigabanya kuko uko ugira ubwoba bituma uhorana umutima uhagaze bikaba byatuma ya minsi yo kubaho kwawe igabanuka.

… [Trackback]
[…] Info on that Topic: itaramedia.com/inama-kubuzima-bwawe-dore-bimwe-mu-byo-abantu-bakunda-gukora-bishobora-kubageza-ku-rupfu-vuba/ […]