• Sun. Sep 24th, 2023

Impinduka ku rugendo rw’Amavubi muri Maroc

By

Aug 26, 2021
Let others know!

Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga guhaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu yerekeza muri Maroc gukina na Mali, rwimuriwe ku Cyumweru.

Amavubi afite umukino wa mbere w’itsinda E na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, aho umukino uzabera muri Maroc tariki ya 1 Nzeri 2021.

U Rwanda rukomeje imyitozo rwitegura uyu mukino ndetse n’uw’umunsi wa 2 bazakinamo na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

Iyi kipe ikaba yagombaga guhaguruka mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama ariko urugendo rukaba rwahindutse bakabaza bazahaguruka bukeye bwaho ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera nka Buhake Twizere Clement ukina muri Norway, Kalisa Jamil na Nsengiyumva Isaac bakina muri Uganda, Emery Mvuyekure wa Tusker muri Kenya yageze mu Rwanda na Meddie Kagere arakora imyitozo uyu munsi.

Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa bose bazahurira n’Amavubi muri Maroc.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *