Abakinnyi babiri barimo Jean Vital Ourega na Heritier Luvumbu ntabwo bigize bakinamo umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Rutsiro FC kubera aba bakinnyi bombi bari bamaze iminsi batorotse umwiherero w’iyi kipe.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino wa shampiyona w’ikirarane na Rutsiro FC , Kuri Stade ya Bugesera.
Muri uyu mukino Rayon Sports ntabwo yari ifite abakinnyi babiri bayo b’abanyamahanga barimo Umunya-Cote d’Ivoire Jean Vital Ourega na Heritier Luvumbu kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi muri iyi kipe, uyu mukino ukaba wararangiye Rayon Sports iwutakaje ku bitego 2 bya Rutsiro ku busa bwa Rayon Sports.
Amakuru Itara Media yemenye ni uko aba bakinnyi bombi nyuma yaho FERWAFA yasubitse umukino bari bafitanye na Rutsiro mu mpera z’icyumweru gishize abo bakinnyi bombi batorotse umwiherero w’iyi kipe mu Nzove bakajya mu mujyi wa Kigali bakajya kunywa inzoga ndetse n’ibindi bikorwa bitari byiza, mu kagaruka mu mwiherero aba bakinnyi bangiwe kwinjira mu mwiherero basabwa kubanza kwipimisha Covid-19, bikaba byaratumye aba bakinnyi bombi badakina umukino na Rutsiro.
Rayon Sports izakina umukino wa nyuma muri shampiyona y’uyu mwaka na Espoir FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

