• Sun. Sep 24th, 2023

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka, BMW, rwamuritse imodoka idasanzwe yo mubwoko bwa BMW 5 ifite ubushobozi butangaje.

ByParfaite

May 29, 2023
Let others know!

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka, BMW, rwamuritse imodoka ya mbere idasanzwe yo mu bwoko bwa BMW 5 ifite ubushobozi bwo guhindura igice cy’umuhanda iri kugenderamo hakoreshejwe kureba mu ndorerwamo z’icyerecyezo uyitwaye ashaka kujyamo.

Imodoka idasanzwe yakozwe

Ubu buryo bwitezweho gufasha utwaye iyi modoka kwihuta, bigakorwa gusa mu gihe ari mu mihanda y’igihogere izwi nka highway, ifite ibisate bitandukanye ariko bijya mu cyerecyezo kimwe.

Uruganda rw’abadage  rwatangaje ko iyi ari imodoka ya mbere idasanzwe kuko ifite umwihariko w’izo modoka nshya za BMW, ni uko mu gihe umushoferi ashatse guhindura igisate cy’umuhanda yagenderagamo bitazajya bimusaba gukanda aho ariho hose cyangwa gukoresha direction y’imodoka ye, ahubwo azajya areba mu ndorerwamo (Rétroviseur) y’imodoka ye iri mu cyerecyezo ashaka kugendamo.

Bivuze ko niba wenda imbere ye hari indi modoka iri kugenda gahoro kandi ashaka kwihuta, akabona igisate cy’umuhanda kiri iburyo ni cyo akwiriye kujyamo, azajya areba mu ndorerwamo y’iburyo imodoka ihite imujyanayo ako kanya.

BMW 5 yifitemo ikoranabuhanga riha umushoferi amahitamo y’icyo agomba gukora harimo no kuba yahindura igisate cy’umuhanda ari kugenderamo.

Mu gihe iryo koranabuhanga rimusabye kuba yahindura igisate, nibwo azajya aba yemerewe kureba mu ndorerwamo iri mu ruhande ashaka kwerekezamo imodoka ihite yijyanayo.

CNN yatangaje ko hari n’uburyo umushoferi we yabyisabira, imodoka ikamuha amahitamo ubundi akareba aho ashaka kwerekeza imodoka ikamujyanayo.

Iryo koranabuhanga rituma imodoka ihindura igisate cy’umuhanda irimo, rikorana na camera iri mu modoka igenzura imyitwarire y’umushoferi mu gihe atwaye.

Mu gihe iyo camera ibonye ko umushoferi arangaye, ifite uburyo bwo guhita itanga ibimenyetso bimuburira ndetse yakomeza kuranga igahagarara.

Mu gihe umushoferi asabye ko imodoka ihindura igisate cy’umuhanda yagenderagamo, imodoka ifite ikoranabuhanga ribanza kugenzura ko icyo gisate cy’umuhanda ashaka kwerekezamo gitekanye, ko nta yindi modoka cyangwa ikinyabiziga kiri inyuma gifite umuvuduko mwinshi n’ibindi.

Biteganyijwe ko imodoka za mbere za BMW 5 zizatangira kujya ku isoko mu Ukwakira 2023 zirimo izikoresha ibikomoka kuri peteroli n’izikoresha amashanyarazi.

Ikoresha amashanyarazi izwi nka i5 eDrive40 izaba igura 67.000$, asaga miliyoni 75 Frw, aho ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 470 mu gihe yuzuye.