• Sun. Sep 24th, 2023

Imirongo 10 abagore banga kurusha iyindi muri Bibiliya. Ese koko itesha agaciro abagore?

By

Dec 23, 2020
Let others know!

”Uzajya ubyara abana ubabara…”

Ku itariki 8 Werurwe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Henshi ku isi hari abafite imyemerere ya gikristu usanga hagibwa impaka ku cyo Bibiliya ivuga ku bagore muri rusange .Hari ibitavugwaho rumwe biri mu gitabo gitagatifu .Bamwe ntibatinya kuvuga ko Bibiliya hari aho itesha agaciro umugore.

Turebere hamwe imwe mu mirongo iteza impaka kurusha iyindi ndetse ikangwa n’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abagore.

Intangiriro:3:16    Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.”

Aha ni nyuma y’aho Eva yari amaze gushukwa n’inzoka maze Imana ikamuhana.

Kuva 20:17  Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”

Umugore nk’igikoresho

Kubara 5:12-15         12.   “Bwira Abisirayeli uti ‘Umugore w’umuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabo we gusambana n’uwo,13.umugabo we ntabimenye bigahishwa, uwo mugore akaba yanduye ntihabe umushinja, ntabe afashwe akibikora,14.            umugabo we agafatwa n’ifuhe agafuhira umugore we yanduye, cyangwa yafatwa n’ifuhe agafuhira umugore we atanduye koko,15. nuko uwo mugabo ashyire umutambyi umugore we, amumushyirane n’ituro amutangiriye ry’igice cya cumi cya efa y’ifu ya sayiri. Ntakayisukeho amavuta ya elayo, ntakayishyireho umubavu, kuko ari ituro ry’ifu riturishwa n’ifuhe, ituro ry’urwibutso rwibutsa gukiranirwa.

Igihano cyo gusambana.

Gutegeka kwa kabiriI 22:2324  Umugabo nasanga mu mudugudu umwari wasabwe n’undi mugabo akaryamana na we,24.           bombi muzabajyane mu marembo y’uwo mudugudu mubicishe amabuye. Umukobwa mumwicire kuko atatatse ari mu mudugudu, umugabo mumwicire kuko yononnye muka mugenzi we. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

Uburenganzira bw’uwafashwe ku ngufu

Abefeso 5:22-23    Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu23.kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.

Pawulo avuga ku bagore n’abagabo

1Abakorinto 14:34-35 abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.35. Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.

Imyifatire y’abagore mu materaniro.

1 Timoteyo 2:13-15          kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.14.Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro.15.Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.

Impamvu abagore bakwiye guceceka mu materaniro

Tito 2:3-5    N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza 4.kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n’abana babo, 5.no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.

 Pawulo avuga uko bategeka abagore

1 Petero 3:5-6      Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo,6.nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.

Imyifatire y’abagore

Ibyahishuwe 14:4    Abo ni bo batandujwe n’abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w’Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama.

Abacunguwe batoranywa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *