
Imfura ya Wayne Rooney, Kai Rooney, yasinye amasezerano muri Manchester United Se yakozemo amateka akomeye mu myaka 13 yayikiniye, ndetse anahishura ko yifuzwaga n’amakipe menshi ariko ahitamo kujya muri Manchester United.
Rooney yahishuye ko umuhungu we yari afite amahitamo menshi, ariko ahitamo Manchester United.
Yagize ati”Kai, yari afite andi makipe menshi amwifuza, ariko afata umwanzuro wo gusinyira Manchester United, ni amahitamo ye, ntabwo ari ayanjye”.
Nyina wa Kai, Coleen Rooney, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Ijoro ridasanzwe”
“Ni ibyishimo KAI. Ndagukunda kandi ntewe ishema nawe. Komeza ugerageze uko ushoboye kose”.

