
Mugitondo cyo kuri Uyu wa Gatatu taliki ya 13 Mutarama 2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi bafashe indege ibavana i Kigali berekeza mugihugu cya Cameroun.
Abasore bagize ikipe y’Amavubi bagiye guhagararira u Rwanda, muri Cameroon mu mikino ya CHAN 2021.

Nkuko bigaragara mu mafoto, abakinnyi b’amavubi bahagurutse i Kigali berekeza i Douala muri Cameroun bambaye imyamboro bajyanishije igizwe n’amabara y’umuhondo, ubururu n’umukara ya Made i Rwanda ubonako barimbye nk’abanyamideli.
Amavubi yari amaze iminsi mu mwiherero muri Hotel ya La Palisse mu Bugesera
CHAN2021 izabera muri Cameroon, aho umukino ufungura uzaba ku wa 16 Mutarama 2021 naho umukino wa nyuma ukazaba ku wa 7 Gashyantare 2021.
Kure u Rwanda rwageze mu marushanwa ya CHAN ni mu mikino ya 1/4 k’irangiza aho muri 2016 rwatsinzwe na DR.Congo 2-1.
