ikindi gitero cyagabwe kuburusiya Leta y’u Burusiya yemeje ko drone yateye igisasu mu muhanda w’imodoka mu Ntara ya Belgorod, nyuma y’umunsi umwe igabwemo igitero gikomeye n’abantu bitwaje intwaro baturutse muri Ukraine.
Yagize ati “Drone yanaze igisasu mu muhanda w’imodoka muri Belgorod. Nk’uko amakuru y’ibanze abyemeza, nta muntu n’umwe wakomerekeye muricyo gitero
Muri icyo gikorwa, ngo imodoka imwe niyo yangiritse. Itsinda rishinzwe gutegura ibisasu ryahise ritabarira hafi.
Nyuma, uyu muyobozi yaje kwandika ko hari drone yarasiwe mu kirere cy’iyi ntara, ariko ntabwo yemeje niba ari nayo yagabye igitero cya mbere.
Ati “Ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwahanuye drone mu kirere cya Belgorod. Nk’uko amakuru y’ibanze abivuga, nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.”
Ibi bitero birimo kuba mu gihe hakomeje intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, imaze amezi 15. Ku wa Mbere nabwo, u Burusiya bwagabweho igitero n’abantu bitwaje itwaro binjiriye muri iyi ntara ya Belgorod, ifatanye na Ukraine.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo, Lt Gen Igor Konashenkov, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Ingabo z’u Burusiya zahagaritse abo bantu ndetse zicamo abasaga mirongo irindwi (70). Nta musivili wakiguyemo, uretse abantcumi nababiri (12) bahakomerekeye.
Abo bantu bitwaje intwaro binjiye mu Burusiya ku wa 22 Gicurasi, barasa ku mupaka wa Kozinka n’ibindi bikorwa remezo bya Leta n’iby’abaturage.
ikindi gitero cyagabwe kuburusiya ariko U Burusiya buvuga ko bwabasubiranye inyuma bakinjira muri Ukraine, bukomeza kubarasabo bose baricwa. Buvuga ko bwanasenye imodoka enye z’intambara n’imodoka eshanu za gisirikare.
Intara ya Belgorod ikomeje kwibasirwa n’ibibazo, aho ubuyobozi buvuga ko Ingabo za Ukraine zikomeje koherezamo ibisasu hakoreshejwe imbunda zirasa kure.
Mu masaha 24 ashize, nibura inzu 29 z’abaturage zarangijwe mu gihe imodoka eshatu zangiritse. Ibyo bitero byanateye ibura ry’amashanyarazi mu duce cumi na tune (14).
Kubera ibyo bikorwa, abaturage bahise bahungishwa mu duce icyenda twa Grayvoron, Novostroyevka, Gorkovsky, Bezymeno, Mokraya Orlovka, Glotovo, Gora Podol, Zamostye na Spodaryusheno.