Ikigo cy’ikoranabuhanga irembo, muri gahunda yo gushishikariza abaturarwanda kwiha serivisi zitangirwa ku rubuga rw’Irembo, hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Byikorere’ mu rwego rwo gufasha abaturage kwisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Burera ku itariki 19 Gicurasi 2023, aho Irembo Ltd nk’ikigo cy’ikoranabuhanga gishinzwe kunoza imitangire ya serivisi za Leta, cyishimiye gutangiza ubu bukangurambaga bwa ‘Byikorere’.
‘Byikorere’ ni gahunda igiye kuruhura abaturage mu kubona serivisi za Leta, aho bakoreshaga umwanya wabo bakagombye kubyaza umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi, bajya gushaka izo serivisi rimwe na rimwe bakahatinda kubera ubwinshi bw’abazisaba,amakuru dukesha Kigali Today Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, Israël Bimpe.
Yagize ati “Icyo tugamije nk’Irembo, iyo twakoranye na Leta kugira ngo serivisi zayo zishyirwe mu ikoranabuhanga, ikiba kigamijwe ni uko izo serivisi zikoreshwa. Ni yo mpamvu twatangije ubukangurambaga nka ‘Byikorere’ kugira ngo niba harashyizweho gahunda ya Leta ivuga ngo serivisi zose zigomba kujya mu ikoranabuhanga, bigabanye imirongo, bigabanye ruswa binagabanye gusiragizwa ndetse no kugenda igihe kirekire abaturage bajya gusaba serivisi”.
Arongera ati “Ni n’umwanya wo kubwira abaturage ko n’udafite Internet cyangwa Telefone, agira icyizere mu ikoranabuhanga, amenya serivise agiye gusaba iyo ari yo, amenye igiciro cyayo n’ugiye kumufasha amufashe azi neza icyo bagiye kumufasha”.
Kuba iyo serivisi ya ‘Byikorere’ yatangiriye mu Karere ka Burera, ni uko Akarere kashimwe mu mihigo y’uko uturere tugenda twitwara mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga, n’uburyo abaturage bisabira serivisi z’irangamimerere n’izitangirwa mu nzego z’ibanze, ariko bakaba bakiri hasi mu ikoranabuhanga.
Ikigo cy’ikoranabuhanga irembo rugiye kuzenguruka Igihugu cyose mu gihe cy’amezi 12, bigisha abaturage uburyo bwo kwiha serivisi zitangwa na Irembo.
Mu muhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga wabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ubwitabire bwari hejuru, aho abaturage bagaragaje inyota yo kumenya uburyo serivisi bakenera bajya bazikorera batabanje kwiyambaza abandi.
Bamwe muri abo baturage baganiriye na Kigali Today, nyuma yo kwigishwa uburyo basaba serivisi za Leta bakoresheje telefoni bahereye kuri *909#, abenshi bavuze ko basobanukiwe neza gahunda ya ‘Byikorere’.
Umwe muri bo witwa Bangiriyinama Alphonsine yagize ati “Nabifashe neza, banyeretse uburyo bwo kwikorera serivisi zo gukuzamo uwigendeye (uwapfuye), serivisi za Mituweli na serivisi zo gukura amafaranga kuri telefoni, byanyoroheye cyane”.
Arongera ati “Imbogamizi nahuraga na zo ni ukwirirwa mpagaze ku babinkorera mu mwanya nakagiye ku kazi, ugasanga baguhaye zero nkatwe dukora muri VUP, mu gihe wakagiye mu murima wawe ukica uwo munsi ndetse rimwe na rimwe ugataha bidakunze ukazagaruka. Ubu nabifashe neza nanabyanditse ku gapapuro ngiye gutaha mbyigishe n’abandi duturanye”.
Undi muturage witwa Nteziyaremye Jean Baptiste ati “Icyo nungutse, menye ko mu mwanya twakoreshaga tujya kwaka serivisi ku bakozi b’Irembo tugiye kujya tubyikorera. Ubu ngiye kujya niyishyurira mituweli mu gihe niyambazaga Mudugudu cyangwa nkajya ku mukozi w’Irembo bikantwara umwanya munini n’amafaranga. Abaturanyi banjye batageze hano ngiye kubigisha iyi gahunda nziza ya Byikorere”.