Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (RICTA), kiri kongerera ubumenyi abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kugira ngo baribyazemo amahirwe y’umurimo n’ubucuruzi.

Ni amahugurwa atangwa binyuze muri gahunda ya Rwanda Internet Community and Technology Alliance (RICTA), mu mashuri makuru na kaminuza zitandukanye mu Rwanda yiswe AkadomoRw Resellers Program, ryatangirijwe muri Davis College rigakomereza muri ULK, INILAK na University of Kigali (UoK).
Muri ubu bufatanye ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga RICTA na Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, abanyeshuri batozwa ikoranabuhanga ry’ibanze hakiri kare, bakerekwa amahirwe arimo yo kwihangira umurimo bitewe nuko bamenya gushakisha amakuru kumbuga zitandukanye bakoresheje iryo koranabuhanga ry’ibanze bigishijwe mumashuri yabo.
Bashishikarizwa kandi gukoresha AkadomoRW bakanerekwa inyungu zibirimo mu ngeri zinyuranye, bagahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga rya interinet rikenewe mu bucuruzi no mu bigo bitandukanye mu Rwanda kuko bizatuma bagera kunso.
Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yashishikarije abanyeshuri kubyaza umusaruro aya mahirwe kuko usibye ubumenyi bazunguka ngo bazahakura n’imirimo biturutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya internet n’ubucuruzi.
Yagize ati “Turashishikariza abanyeshuri kwitabira iyi gahunda kuko ibongerera ubumenyi mu by’iterambere ry’ikoranabuhanga rya interinet. Bazabikora mu gihe cy’ikiruhuko ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend), bikazabafasha kuba abayobozi mu bijyanye na serivisi za interineti, gushyira ku murongo wa internet urubuga ndetse no kugurisha izina rya AkadomoRW.”
Ibikorwa nk’ibi bizakomereza mu zindi kaminuza zirimo RDA Polytechnic, Kaminuza y’u Rwanda (UR), East Africa University, ALU [ African Leadership University] na UTB.
Ubufatanye hagati ya RICTA na kaminuza zo mu Rwanda bufite ubushobozi bwo guhindura cyane ejo hazaza h’ikoranabuhanga rya interineti mu gihugu binyuze mumashuri ya zakaminuza mu Rwanda. Ibi bikaba birigutanga icyizere cyejo hazaza kubanyeshuri barigusoza amashuri yabo yisumbuye kuko bashobora no kwihangira imirimo bifashishije ikorana buhanga.
RICTA yashinzwe mu 2005, gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda .RW. Kuri ubu ifasha ibigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango yigenga n’abakora ubucuruzi kugerwaho n’umuyoboro w’imbuga zikoresha indangarubuga y’u Rwanda.