Pierre Cardin yamamaye cyane mu myaka yo mu 1960 kubera ubuhanga bwe mu guhanga imyambaro itandukanye.
Amakuru dukesha igihe, uyu musaza byatangajwe ko yapfiriye mu bitaro byo mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris aho yabaga, gusa icyamuhitanye ntabwo kigeze kimenyekana.
Imyambaro ye yamamaye atari ukubera uburyo ikozemo cyangwa tekiniki yakoreshaga, ahubwo ari ukubera uko yashyiraga abantu mu bihe bumva bishimiye.
Mu gihe yatangiye kumemyekanamo yakoze imyambaro ijyanye n’ibihe yari arimo we n’urungano rwe.

Ni umwe mu batangije guhinduranya imyambaro mu gihe abamurika imideli bari gutambuka imbere y’abantu, afatanyije n’Umuyapani w’umunyamideli witwa Hiroko Matsumoto witabiraga ibirori bye bagakora ibintu bitandukanye n’ibyo abantu bari basanzwe babona mu myaka yo mu 1960.
Mu 1966 yabaye uhanga imideli wa mbere wabashije kwifashisha umurika imideli w’umugabo mu ntambuko zo kwerekana imyambaro.
