• Sun. Sep 24th, 2023

Icyiciro cya nyuma cya The Next Pop Star Gisa Cy’Inganzo na Ish Kevin barakomeza muri batandatu.

By

Dec 19, 2020
Let others know!

Abageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya The Next Pop Star harimo abakobwa babiri n’abahungu bane barimo abasanzwe ari abahanzi babiri ari bo Gisa Cy’Inganzo na Ish Kevin.

Abageze kuri iki cyiciro bose hamwe ni Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze aha batoranyijwe muri 20 mu cyiciro cyabanjirije iki, aho bazamutse hagendewe ku majwi bavanye mu matora y’abantu kuri murandasi (online vote).

Kuri ubu aba bahanzi uko ari batandatu bazajya mu mwiherero (boot camp) uzamara iminsi itandatu kuva tariki 18 kugera tariki 24 Ukuboza 2020, ukabera muri Hotel Portofino.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 26/12/2020 hahembwa abahanzi babiri bazaba bahize abandi. Ni igikorwa kizanitabirwa n’abahagarariye Kompanyi Network Show Biz (NSB) na SM1 Music Group/ Sony Music Group ari na bo bateguye iri rushanwa.

The Next Pop Star ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzaryegukana azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf50M) mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na kompanyi itunganya imiziki SM1 Music Group ya Sony Music Group.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *