• Sun. Sep 24th, 2023

IBINTU 5 UTAGOMBA KUBESHYA UBWONKO BWAWE

By

Feb 18, 2022
Let others know!

Ubwonko bwacu buteye kuburyo bugira ibyo bwizera ndetse nibyo bwibwira. Twifashishije abashakashatsi batandukanye ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye, tugiye kubabwira bimwe utagomba kujya wibeshyaho cyangwa ngo wishuke, kuko byazabangamira ubuzima bwawe.

  1. Nzishima nyuma yo…..

Iki ni kimwe mubinyoma byugarije imitekerereze y’abantu muri iki gihe. Ikinyamakuru cyitwa Herbeauty kivuga ko abenshi muri twe bibwira ko ibyishimo byabo bazabibona nyuma y’igikorwa runaka cyangwa nyuma yikintu runaka. Bityo rero ngo ibi bituma iyo cyakintu wari utegereje iyo kitabaye bikubabaza ndetse bikaba byaguhungabanya. Benshi mubanditsi abasesenguzi bavuga ko igihe cyanyacyo cyo kwishima ari aka kanya. Bityo rero witegereza ikindi gihe cyo kwishima.

2. Nzatangira ejo

Iki ni ikindi kinyoma twibwira ndetse kikaba cyatwicira intego zacu. Dutanze urugero k’umuhanzi w’indirimbo, ashobora kumva afite inspiration yategereza ejo akazibagirwa ijwi n’injyana by’indirimbo yari yatekereje kwandika. Umwanya mwiza wo gutangira ikintu ni ako kanya kuko no mukinyarwanda baca umugani ngo “Ihene uyifata igihebeba”.

3. Ntampano mfite mugukundana

Bitewe no kubabazwa murukundo bamwe bahitamo kwibera bonyine. Bitewe niyo mpamvu ndetse nizindi zitandukanye bamwe bumva ko ntampano bafite mubijyanye n’urukundo. Bityo rero niyo ubibazanyeho usanga bitabafataho bakibwira ko uri kubabeshya. Ariko dukurikije ibivugwa n’impuguke ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye usanga icyo ari ikinyoma umuntu ashobora kwibeshya kikaba cyamwangiririza ubuzima bwe bwose. Inama itangwa na Herbeauty ivugako igihe ibi byakubayeho ibyo ugomba gukora arugutangira bushya, ukikunda, ugakunda abandi kandi ukumva ko ari uburenganzira bwawe gushaka ibyishimo.

4. Azahinduka kuko mukunda

Rekeraho kumva ko ufite imbaraga zatuma uhindura imico imyifatire n’indangagaciro z’uwo mukundana. Iri ni ikosa benshi bakora rigatuma batandukana nabo bakundanaga nabo.Kuba mubucuti bizana inshingano nyinshi. Niba mukundana byukuri, urashobora gukemura ibibazo byinshi. Ariko niba ugumanye numuntu utiyubashye kandi uhora arenga kukwizera kwawe, kumukunda gusa ntibizaba bihagije. Nubwo waba ukunda cyane umubano, niyo waba ukunda gute kandi wita kuri mugenzi wawe, ntazahinduka keretse abishaka. Ubushake bwawe bukomeye ntibuhagije kugirango uhindure umuntu, nkuko utari gushobora guhindura imyitwarire cyangwa imyitwarire kubera gusa umuntu yakubwiye kubikora. Gusa iyo ubonye impamvu ukeneye guhinduka kandi ko mubyukuri ubishaka – inzira yo gukura izatangira.

5. Intego zanjye ni ngari, sinashobora kuzigeraho.

Kurota byagutse nimwe mubitera imbaraga mubuzima. Wigeze wumva ibyavumbuwe n’abahanga?, umucuruzi watsinze cyangwa umukinnyi ukomeye utaragize inyozi zagutse ninde? Niba ushobora kubyiyumvisha – noneho urashobora kubigeraho! Niba kandi utangiye kwerekeza kuri izo nzozi zawe, ndetse nintambwe zakigabo, komereza aho wumve ko wabigeraho kandi bizatuma ubuzima bwawe burushaho kugira intego zishimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *