Nsengiyumva François winjiye mu muziki agahita ahabwa izina rya ’Igisupusupu’ kubera indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa maria jeanne, ubu yashyize hanze indi nshya yise ‘Ngarura’, mu rwego rwo gusaba abagabo bagenzi be kwita ku bagore babo aho guta umwanya mu nshoreke.
Uyu mugabo yari amaze amezi atandatu adasohora indirimbo kuko yaherukaga iyitwa ‘Isubireho’ imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 850.

Muri iyi ndirimbo nshya ye yise ‘Ngarura’ akebura abagabo bata umwanya mu nshoreke aho kwita ku bagore babo. Agaragara mu mashusho yayo nk’umugabo uba ufite umugore umwe ariko akagira n’inshoreke ebyiri aho asohokana nabo mu bihe bitandukanye ariko afitemo umwe akunda cyane.
Umwe mu nshoreke ze amenya ko atamwihariye wenyine n’umugore we akabimenya. Ni ibintu biteza umwiryane hagati ye n’izi nshoreke ndetse n’umugore we.
Hari aho aririmba ati “Ngarura mama, mama shenge ngarura. Intege n’amatako, amabengeza arabeshya[…] ni wowe nihebeye nkwimariramo, nkumenamo urukundo rutagira iherezo.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe nuko, Nzasangamariya Amandine ushinzwe iyamamazabikorwa muri The Boss Papa ireberera inyungu Nsengiyumva , yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo kugira inama abagabo, bakita byimazeyo ku bagore babo, aho guta umwanya mu nshoreke.
The point of view of your article has taught me a lot, and I already know how to improve the paper on gate.oi, thank you. https://www.gate.io/tr/signup/XwNAU
Instagram takipçi satın al hizmetiyle güvenilir ve faturalı bir şekilde takipçi sayınızı arttırın. Türkiye’nin 1 numaralı servisi.
I may need your help. I tried many ways but couldn’t solve it, but after reading your article, I think you have a way to help me. I’m looking forward for your reply. Thanks.
bedava bonus</a
bedava bonus veren siteler