Amakuru atugeraho aravuga ko Gisozi ibifite agaciro karenga miliyoni 300Frw byatikiriye mu nkongi y’umuriro
Ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 300 zirenga nibyo byahiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye agakiriro kari mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Iyi nkongi yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, yatangiye ku isaha ya saa 8h50a.m (mu gitondo) itewe n’umuriro w’amashanyarazi, umuriro ufata matelas unatwika ibikoresho byinshi.
Bimwe mu bikoresho byahiriyemo birimo matelas, inzugi z’imbaho, imashini zibaza, ndetse n’ibindi byinshi.
Amakuru dukesha umuseke avuga ko inkongi ikimara kuba inkekwe, Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi ifatanyije n’abaturage bihutiye kuzimya kugira ngo umuriro udakomeza gukwirakwira henshi.
Ngabire Mathilde wari usanzwe ukorera muri aka gakiriro, yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka atari ubwa mbere ibaye bityo kugira ngo itazongera ari uko hakurwamo ibintu byose bishobora gukurura inkongi.
Yagize ati “Njye mbona ikintu cyatuma inkongi itongera kuba ari ugukuraho ikintu cyateza impanuka kuko twavuga ko harimo matelas zatumye hashya.”
Uyu mugore yadutangarije ko ashyize mu gaciro ibikoresho bye byangiritse bifite agasaga miliyoni 20Frw gusa kubera ko atabifatiye ubwishingizi ngo agiye guhura n’igihombo .
Ati “Ubundi nari nabufashe bw’ibindi bikoresho ariko ubw’imbaho bwo ntabwo batanga. Ubushobozi ntabwo, ubu ngiye kwiyambaza Banki n’abandi baterankunga.”
Umuyobozi wa koperative ADARWA, Twagirayezu Thadée yasobanuriye UMUSEKE uko inkongi yatangiye.
Ati “Habanje gushya matelas abantu bakunze gukoresha mu kazi kabo ka buri munsi, wari umuzigo munini niho byahereye ubundi.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi ku buryo mu minota 15 bari bamaze kutugeraho. Mu gihe Polisi yari itaraza abaturage bagerageje gukoresha amazi n’umucanga ku buryo yasanze byinshi bitarashya.”

Twagirayezu yavuze ko ibyahiriyemo biri mu gaciro ka miliyoni 300Frw ndetse nka koperative yari ifite ubwishingizi gusa ibikoresho umuntu akaba ari we ubwifatira.
Ati “Ibyahiye kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro kabyo ariko ikigaragara ni uko bitari munsi y’aka miliyoni 300Frw.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko bagiye gukaza ingamba zatuma muri aka gakiriro hatongera kugaragara inkongi.
Ati “Tugiye gufata ingamba zikomeye ku buryo ibintu byakurura inkongi tugiye kubirwanya. Urugero hano umuntu yari afite installation (y’amashanyarazi) ku giti cye, ariko tugiye gukora ibishoboka byose tugire installation imwe muri rusange.”
Si ubwa mbere muri aka Gakiriro hagaragara inkongi y’umuriro kuko no mu mwaka wa 2020 nabwo hibasiwe bityo ko hakwiye gushaka umuti urambye.