George Raymond Stevenson wakinnye muri filime zikomeye nka Thor, Vikings, Star Wars, Rome n’izindi yitabye Imana.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 58 ntiharatangazwa icyateje urupfu rwe gusa yari aherutse kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho ya filime yitwa ‘Cassino’.
Urupfu rwe rwatangajwe habura iminsi ine ngo yizihize isabukuru y’imyaka 59.
Yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Anna Rizzoli biri mu gace ka Lacco Ameno mu Butaliyani, aho yaramaze iminsi yitabwaho n’abaganga bagiye batandukanye muri ibyo bitaro kuva yahagezwa nyuma yuko afashwe n’ibibazo by’ubuzima ubwo harimo gufatwa amashusho ya filime yakorwaga yari buzagaragaremo n’abagenzi be basanzwe bakorana uyu mwuga, iyo filime yitwa”Cassino”
George Raymond Stevenson wamenyekanye muri filime zigiye zitandukanye warumaze kugira imyaka 58 hafi kuzuza 59 kuko yitabye Imana abura iminsi ine gusa ngwayuzuze, Asize abana babiri barimo uwitwa Sebastiano Derek Stevenson Leonardo na George Stevenson. Yari yarashatse umugore umwe Ruth Gemmell babanye kuva mu 1997 kugeza mu 2005.
Stevenson yavukiye mu Majyaruguru ya Ireland, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Newcastle mu Bwongereza ari naho yakuriye.
Ray Stevenson yatangiye guhangwa amaso cyane binyuze mu mukino w’ikinamico wa “York Mystery Plays” mu 2000 aho yakinnye ari Yezu Kirisitu ndetse na “The Duchess of Malfi” wo mu 2003 akinamo ari Cardinal.
Yari umukinnyi umaze kubaka ibigwi muri sinema binyuze muri filime zirimo “Kill the Irishman” akinamo ari Danny Greene, na “RRR” akinamo ari Governor Scott.
Yakinnye muri filime y’uruhererekane ya Vikings yamamaye cyane kurwego mpuza mahanga kwisi hose kuko yaje no gushirwa kurutonde rwa filime z’uruhererekane z’akunzwe cyane kurusha izindi mu gihe cy’imyaka itatu yarimaze itangiye kujya hanze ikaza iriguca ibintu kuruta izindi filime byasohokeye rimwe, muri iyi filime akina ari: Othere mu gice cya gatandatu cyanakunzwe cyane kurusha ibindi bice byagiye bitambuka mugihe cyashize.
Ni we unakina ari Gar Saxon muri filime ya “Star Wars: Rebels” na “Star Wars: The Clone Wars”.