• Sun. Sep 24th, 2023

Gatsibo: uwishe umwana w’ imyaka 10 amunize ,ubu yatawe muri yombi

By

Jan 2, 2021
Let others know!

Polisi ikorera mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 imukurikiranyeho kwica umwana w’imyaka 10 amunize amujugunya mu Kiyaga cya Muhazi.

Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 mu Kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana

CIP Hamdun TWIZEYIMANA (@Thamdun2015) | Twitter
CIP Hamdun Twizeyimana umuvugizi wa police mu Ntara y’Iburasirazuba

yabwiye Umuseke ko uriya mwana w’umuhungu witwa Manishimwe Richard yari kumwe n’undi bari kuvoma amazi, uwo mugabo arahabasanga aramufata abanza kumunigisha umugozi arangije amuta mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi arapfa.

Ati ”Ako kana kandi bari kumwe kahise kazamuka kajya guhuruza abaturage b’aho hafi baratabara ndetse ako kanya Marine (Polisi ikorera mu mazi) iba irahageze atabwa muri yombi ubu ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.”

Abatabaye barohoye umwana yamaze gushiramo umwuka.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uriya mugabo yica ruriya rupfu umwana w’imyaka 10, kuko hari n’abaturage bavuga ko ntacyo bapfaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *