• Tue. Oct 3rd, 2023

Gasogi United yasinyishije abakinnyi batatu, inabona Team Manager mushya

By

Jul 13, 2021
Let others know!

Gosogi United n’ikipe itamaze igihe kinini mu cyiciro cya mbere ariko nimwe mu makipe yigaruriye imitima ya benshi, iyi kipe rero yabonye Team Manager mushya, yanasinyishije abakinnyi batatu.

Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yabonye Team Manager mushya, mu butumwa ikipe ya Gasogi banyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter.

Ati “ Ikipe ya Gasogi United yatangaje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya. Ntarengwa Aimable afite ubunararibonye bw’imyaka itanu kuko yabikoze mu isonga FA, ikipe z’igihugu z’abato(U17,U20 na U23)”.

Iyi kipe kandi yatangaje ko yasinyishije rutahizamu wakiniraga ikipe ya Etincelles FC, Djibrine Hassan wasinye imyaka 2 na Ndagijimana Leandre umunyezamu ukiri muto wasinye imyaka 5.

Uretse aba kandi yongereye amasezerano y’imyaka 2 myugariro w’iburyo, Yamini Salum.

Yamini Salum yongereye amasezerano y’imayaka 2.

Basinyishije rutahizamu Hassan Djibrine.

 Basinyishije umunyezamu Leandre imyaka 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *