• Tue. Oct 3rd, 2023

Ese nakoga amazi ashyushye cyangwa akonje?

By

Jan 22, 2021
Gukaraba amazi ashyushye bituma umubiri ugubwa neza
Let others know!

Mu mibereho ya muntu, buri wese akenera gukaraba akoresheje amazi meza ndetse n’ isabune cyane ko amazi aruhura.

Abantu benshi bakaraba umubiri wose iyo bumva bananiwe bikafasha mukuruhuka, ariko ikigero cy’ ubushyuhe kigatandukana.

Bamwe bishimira amazi akonje naho abandi bagakunda amazi ashyushye. Amahitamo y’ umuntu kenshi ashingira k’ umyaka ye, uko ubuzima bwe buhagaze, igihe cyangwa indi mpamvu nkuko Gerald RUZINDANA inzobere mu mibereho myiza abivuga.

Ibyiza by’ amazi akonje Amazi akonje agora benshi kuyoga kuko usanga abayakoresha babanza kuyatinya. Gusa ibyiza byayo ni byinshi nkuko ubushakashatsi bubigaragaza. Gukaraba amazi akonje bigabanya siteresi cyangwa se stress hamwe n’ ubwoba.

Bivugwa ko iyo ushaka gutekereza vuba cyangwa kuba maso gukaraba amazi akonje byabigufashamo. Gukaraba amazi akonje bituma amazi abasha gutembera neza mu mubiri.

Gukaraba amazi akonje ndetse bifasha mu kugabanya ibiro n’ ibinure. Ibyiza byo gukaraba amazi ashyushye Gukaraba amazi ashyushye bigabanya umuvuduko w’ amaraso cyangwa se hypertension. Gukaraba amazi ashyushye bikiza ibicurane ndetse n’ imbeho.

Attractive Muscular Black Man Taking A Shower Washing Body Standing.. Stock  Photo, Picture And Royalty Free Image. Image 156327583.
Gukaraba amazi ashyushye bituma umubiri ugubwa neza

Gukaraba amazi ashyushye cyangwa akonje biri mu biganza bya buri muntu, gusa buri wese agomba kumenya uko umubiri we uhagaze kugirango abashe kwiyitaho no kumererwa neza muri rusange

umwanditsi: Solange Nishimwe

2 thoughts on “Ese nakoga amazi ashyushye cyangwa akonje?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *