• Sun. Sep 24th, 2023

Ese kuki President Biden atazohereza ingabo kurwanya Uburusiya muri Ukraine ?

By

Feb 25, 2022
Let others know!

Perezida Joe Biden yashyize umuhate uboneka muri diplomasi mu kurwanya ibitero byari byugarije by’Uburusiya kuri Ukraine.

Ubutegetsi bwe bwakomeje kuburira ko Uburusiya bugiye gutera – kandi buvuga ko ibyo bizahungabanya uko isi yifashe, bwagiye buburira kandi ko Uburusiya buzabona ingaruka zabyo.

Ariko Biden yagiye anavuga ko abanyamerika badashaka kurwana, nubwo abarusiya bo babitangiye.

Byongeye, yanze kohereza ingabo muri Ukraine gutabara abaturage ba Amerika bariyo, ahubwo yavanyeyo n’abasirikare bari bahari bakora nk’abajyanama n’abakurikirana uko ibintu byifashe.

Inyungu z’umutekano w’igihugu

Bwa mbere, Ukraine si umuturanyi wa Amerika. Nta birindiro by’ingabo za Amerika bihari. Nta bucukuzi bukomeye bw’ibitoro ifite, kandi si igihugu gicuruzanya cyane na Amerika.

Ubundi izi ni zimwe mu mpamvu abategetsi ba Amerika bashobora kwiha kugira ngo bohereze ingabo aho bashaka.

Ariko inyungu nk’izo sizo zashingiweho n’abaperezida babanje ubwo bamenaga amaraso n’amafaranga mu bindi bihugu.

Mu 1995, Bill Clinton yohereje ingabo mu ntambara yakurikiye gutembagazwa kwa Yugoslavia. Mu 2011 Barack Obama akora nk’ibyo muri Libya, aho hombi ku mpamvu z’uburenganzira bwa muntu.

Ingabo za Amerika muri Bosnia mu 1995 ziri mu itsinda ry'ingabo za NATO/OTAN
Ingabo za Amerika muri Bosnia mu 1995 ziri mu itsinda ry’ingabo za NATO/OTAN

Mu 1990 George H W Bush yavuze ko impamvu y’ibitero bye mu kigobe ari ukuvana Iraq muri Kuwait no kurinda ubutegetsi bugendera ku mategeko ubw’igitugu.

Abategetsi bo hejuru mu butegetsi bwa Biden bavuga gutyo iyo basobanura ikibazo Uburusiya buteye ihame mpuzamahanga ry’amahoro n’umutekano. Ariko bakomeje kuvuga ibihano nk’uburyo bwo gusubiza Uburusiya, gukoresha igisirikare ntibirimo.

Biden ntashyigikira gukoresha igisirikare

Biden yagiye ahinduka agera ku kwemera politiki yo kwirinda imirwano no gukoresha igisirikare.

Yashyigikiye ibitero bya Amerika mu myaka ya 1990 mu gukemura ibibazo by’amoko mu karere ka Balkan. Yatoye kandi yemeza igikorwa cy’inabi cyo gutera Iraq mu 2003. Ariko kuva icyo gihe yagiye agaragaza gutinya gukoresha ingufu za gisirikare za Amerika nkuko BBC Gahuza ikomeza ibivuga.

Yanenze ibitero bya Obama muri Libya hamwe no kongera ingabo muri Afghanistan. Ashimangira cyane iby’itegeko rye ryo kuvana ingabo zabo muri Afghanistan nubwo byateje ibibazo n’akaga kuri rubanda.

Ukuriye ububanyi n’amahanga bwe – Antony Blinken – afatwa nka somambike we ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu myaka 20 ishize amuri iruhande – Blinken we yavuze ko inyungu z’igihugu ari cyane cyane kurwanya ihindagurika ry’ikirere, kurwanya ibyorezo ku isi, no kurushanwa n’Ubushinwa aho kohereza ingabo mu bibazo runaka.

Abanyamerika nabo ntibashaka intambara

Ikusanyabitekerezo rya AP-NORC riheruka ryerekanye ko 72% by’abaturage babajijwe bifuza ko Amerika igira uruhare ruto mu makimbirane ya Ukraine n’Uburusiya, cyangwa se ntihabe na ruto.

I Washington, iyi ntambara iri mu biganiro by’abagize inteko ishingamategeko bari gusaba ibihano bikomeye kurusha ibindi u Burusiya.

Yewe n’amwe mu majwi yakunze gushyigikira gukoresha ingufu, nk’iry’umurepubulikani senateri Ted Cruz ntashaka ko Biden yohereza ingabo muri Ukraine ngo “atangire intambara yo kurasana na Putin.”

Izamka ry'ibiciro bya petrol riteye impungenge
Izamuka ry’ibiciro bya petrol riteye impungenge

Senateri Marc Rubio, undi nawe wakunze gushyigikira kohereza ingabo hanze ya Amerika, yavuze ko intambara hagati y’ibihugu bifite intwaro kirimbuzi kurusha ibindi ku isi nta muntu yabera nziza.

Impungenge zo guhangana kw’ibihangange

Aho niho zingiro rya byose – intwaro kirimbuzi z’ibihugu byombi.

Biden ntashaka gushoza “intambara y’isi” mu gihe yatuma haba imirwano y’ingabo z’Uburusiya n’iz’Amerika muri Ukraine, kandi yakomeje kubivuga na mbere.

Mu ntangiriro z’uku kwezi yabwiye NBC ati: “Ntabwo ibi ari nko guhangana n’umutwe w’iterabwoba. Turavuga kimwe mu bihugu bifite igisirikare kinini ku isi. Ibi ni ibintu bikomeye cyane, kandi bishobora kumera nabi vuba vuba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *