• Thu. Sep 28th, 2023

DR CONGO: M23 na FARDC BAKOZANYIJEHO I RUNYONI NA CHANZU

By

Mar 28, 2022
Let others know!

Ayobangira Nshuti umudepite w’agace ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru mu butumwa bwanditse yabwiye BBC Gahuzamiryango ko imirwano yabereye mu duce twa Runyoni na Chanzu.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 wafashe uduce twa Runyoni na Chanzu ntabwo aremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose. Umuvugizi w’umutwe wa M23, n’umuvugizi w’ingabo muri Kivu ya ruguru ntibabashije kuvugisha BBC kugeza ubu.

Umuturage muri aka gace Moïse Mirevo yabwiye BBC ko imirwano yatangiye ahagana saa cyenda z’ijoro kandi mu gitondo abaturage bahise batangira guhunga.

Umwe mu bategetsi ku mupaka wa Bunagana yabwiye BBC ko impunzi zibarirwa mu magana zambutse ziva mu mujyi wa Bunagana no mu duce twa Chanzu na Runyoni muri Rutshuru.

Mirevo avuga ko umupaka wa Bunagana wafunguwe mu gitondo ngo abaturage babashe guhunga, ko mu mu mujyi wa Bunagana – aho imirwano yariho yerekeza – ndetse n’ahahegereye hasigaye abasore gusa. Amashusho yafashwe n’abantu batandukanye aragaragaza abaturage bari kwambuka umupaka bahungira muri Uganda mu gitondo cyo kuwa mbere.

Mu minsi ishize, umuvugizi wa M23 yagaragaye mu mashusho atangaza ko ingabo za leta zimaze iminsi zibashozaho intambara nkuko BBC ikomeza ibitangaza. Mu cyumweru gishize, ingabo za leta zavuze ko zirukanye aba barwanyi mu duce twose twa Sabinyo muri aka gace kegereye ibirunga n’imipaka ya DR Congo, u Rwanda na Uganda.

Bunagana - Twitter Search / Twitter

Mu Ugushyingo(11) 2021, M23 yafashe by’igihe gito Runyoni na Chanzu ariko ihita ihamburwa n’ingabo za leta mu mirwano yatumye hari benshi bahungira muri Uganda.

Utu duce twombi twahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23 mbere y’uko uyu mutwe uhashywa n’ingabo za ONU n’iza leta mu 2013, bamwe mu bari bawugize bagahungira muri Uganda n’u Rwanda.

Kuva icyo gihe habayeho umuhate wo kwambura intwaro uyu mutwe, ariko abawukuriye bakomeje kwinubira ko ibyo bemeranyijwe na leta bitakozwe.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wawo Willy Ngoma yatangaje amashusho avuga ko “M23 yategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro mu myaka icyenda yihanganye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *