Kuri iki Cyumweru tariki 3 Mutarama 2021, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange izwi nka Car Free Day binjirana imbaraga mu mwaka mushya wa 2021 baha agaciro siporo nk’umwe mu miti ituma ubuzima burushaho kuba bwiza

Iyi siporo yitabirwa n’ingeri zose ikorwa mu byiciro bitandukanye birimo kugenda n’amaguru, kwiruka, kugenda ku magare n’ibindi igasozwa hakorwa imyitozo ngororamubiri, abitabiriye bahurira ku bibuga byabugenewe.

Kuri ubu iri gukorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 isi ihanganye na cyo zirimo kutegerana, kugendera mu matsinda n’ibindi.
Kuri iki Cyumweru bazindukiye muri iyi siporo itangira umwaka dore ko kuri benshi umwaka mushya bawufata nk’uw’impinduka, bahisemo kuwutangira bakora siporo.

Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima buzira umuze ndetse hagamijwe kurushaho kurwanya no gukumira indwara zitandura.
Iyi siporo ntikorwa mu Mujyi wa Kigali gusa kuko no hirya no hino mu gihugu mu Turere dutandukanye igikorwa nk’iki gitegurwayo.
Bamwe mu baturage bayitabira mu buryo buhoraho bavuga ko ari siporo y’ingirakamaro kandi ituma barushaho gusabana no kugira ubuzima bwiza.
iyinkuru tuyikesha Inyarwanda