Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira ibinure ku nda bigatuma bagira mu nda hanini (nyakubahwa), bakwambara ntibaberwe, ndetse bamwe bikabatera ipfunwe.
Ikibabaje kuruta ni uko biba biganisha ku mubyibuho ukabije, aho usanga umuzenguruko w’inda udahuye n’ibindi bice by’umubiri ndetse n’ibiro bidahuye n’indeshyo. Kigalitoday ikomeza itubwira ko ataribyo gusa kuko uwo mubyibuho ukabije na wo ukurura izindi ndwara zitandukanye zirimo diabete n’indwara z’umutima.
Dore ibikoresho ukeneye kugira ngo utegure umutobe wagufasha kugabanya ibyo binure byo ku nda mu gihe gito:
1. Umuneke umwe
2. Indimu imwe
3. Tangawizi akajumba kamwe
4. Pome imwe

Urafata indimu uyikamure, umutobe uwushyire ku ruhande, ibishishwa na byo ubishyire ku ruhande,
Umuneke na wo urawutonora uwushyire ku ruhande, igishishwa na cyo ukwacyo,
Ibishishwa by’umuneke n’iby’indimu, urabikatakatamo dutoduto, ubishyire mu isafuriya usukemo ikirahure cy’amazi kimwe ubitogose, hanyuma utereke hasi bihore.

Urafata wa muneke, ya pome na tangawizi iharuye ubikatakatemo duto duto ubishyire muri Brenda (imashini ikora umutobe mu mbuto) usukemo wa mutobe wakamuye mu ndimu hamwe n‘uwa bya bishishwa watogosheje hanyuma ubisye. Umutobe ubonetse muri urwo ruvange uwufata buri munsi nyuma y’ifunguro rya mu gitondo, mu gihe cy’iminsi itatu biba bitanze impinduka nziza.
Ibi ariko ntibikuraho gukora imyitozo ngororamubiri no kurya indyo iboneye.
