• Thu. Sep 28th, 2023

Dore akamaro ko guhoberana(Igice cya mbere)

By

Mar 7, 2022
Let others know!

Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ku isi, hagafatwa ingamba zo kugikumira zirimo no guca umuco wo guhoberana, byakorwaga hagati y’abantu badaherukana, nk’ikimenyetso cy’urukumbuzi n’urukundo bafitanye.

Hari n’abahoberana ari ukugaragaza uburyo bishimanye (umwe yishimiye undi), ndetse bikunze gukorwa n’abari bagiranye amakimbirane nyuma yo kuganira no kubabarirana, nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge.

Si aho akamaro ko guhoberana kagarukira ahubwo abahanga bagaragaza byinshi umuntu abyungukiramo.

1. Bitera akanyamuneza bikongera urukundo

Guhoberana bituma umubiri urekura umusemburo witwa Oxytocin utuma umuntu agubwa neza, akumva atari wenyine, ndetse akibagirwa n’umubabaro yari afite.
Abantu barwaye indwara yo kwiheba no kwigunga, kubahobera kenshi ni umuti ukomeye ubavura buhorobuhoro batabizi bakazisanga biyumva muri sosiyete nk’abandi.

Ibi biterwa n’uko guhoberana bituma umubiri urekura imisemburo ya ocytocine, endorphine na dopamine ifatwa nk’imisemburo y’urukundo.

2. Kugabanya umujagararo (Stress)

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri kaminuza yitwa Carnegie Mellon, iherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, bwagaragaje ko abantu bakunda guhoberana baba bafite ibyago bike byo kurwara stress, ugereranyije n’abatajya bahoberana. Guhoberana bigabanya urugero rw’umusemburo wa Cortisol utera umunaniro ukabije n’umujagararo (stress)

Prof Sheldon Cohen, wigisha isomo ryerekeranye n’imitekerereze ya muntu muri Carnegie Mellon University ari na we wari uhagarariye ubwo bushakashatsi, yagaragaje ko “guhoberana ari ikimenyetso cy’urukundo mvamutima, kandi bigafasha gutanga ibyiyumviro abantu baba bakeneranyeho, bityo bigatuma habaho impinduka nziza ku bwonko maze stress ikagabanyuka.

3. Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

Guhoberana bituma ibyumviro by’uruhu byohereza amakuru ku mitsi ikorana n’umutima, cyane cyane ku gice gishinzwe kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, maze kigakora akazi kacyo neza ko kuwuringaniza.

4. Kubaka icyizere mu bantu

Abashakanye cyangwa abakundana ibi bashobora kubyumva vuba, burya iyo umukunzi wawe yakumenyereje kuguhobera maze igihe kimwe mwahura akaguhereza ikiganza, wumva umugizeho ikibazo ndetse bamwe bashobora no kubipfa. Kigalitoday ikomeza igira iti “Iyo ataguhobeye wumva ko atakikwishimira cyangwa se akaba afite undi muntu aharaye asigaye ahobera. Ni yo mpamvu guhoberana byongera icyizere mu bantu bafitanye umubano wihariye”.

5. Kunoza imikorere y’umutima

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya North Carolina muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bagaragaje ko abantu badahobera abakunzi babo baba bafite umutima utera cyane, ku buryo ushobora gutera inshuro nyinshi mu munota ugereranyije n’uko umutima w’undi muntu ukunda guhoberana utera.

6. Gukora akazi kanoze

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abadage bugaragaza ko iyo umuntu avuye mu rugo ahoberanye n’uwo bashakanye cyangwa se abagize umuryango we, yirirwana akanyamuneza, bityo agatanga umusaruro mwiza kurusha utabikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *