Divine Ikubor umaze kubaka izina muri muzika nka Rema yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records) nyuma y’uko indirimbo yise ‘Calm Down’ ariyo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zikunzwe kuri Official MENA Chart.
Uru rutonde rumaze ibyumweru bibiri rutangijwe n’ Ikigo gishinzwe gukurikirana ibya muzika ku Isi, IFPI, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira izamuka ry’umuziki w’Abarabu ku Isi.
Nyuma y’umwaka umwe n’amezi atutu iyi ndirimbo isohotse, ni yo yabaye iya mbere itangiye iyoboye uru rutonde.
Uyu musore w’imyaka 23 yishimiye aka gahigo agezeho ashimira abakunzi b’umuziki we ndetse n’ikipe ya Mavin Records ikomeje kumufasha muri uru rugendo amazemo imyaka ine.
Ati “Ndashimira abafana banjye bari hirya no hino bacuranze Calm Down, mwatumye iba indirimbo ya mbere iyoboye urutonde rwa Official MENA Chart ku nshuro ya mbere rubayeho, nanone ndashimira ikipe ngari y’inzu imfasha muri muzika.”
Arongera kandi gushimira abatera nkunga , abafana, ababyeyi be ndetse numuryango we muri rusange kubwo kudahwema kumuba hafi bamweraka urukundo muri muzika yiwe akora umunsi kumunsi ndetse ikaba inamaze kumugeza kutera mbere ry’ubuzima bwe muri rusange.
umuhanzi uzwi muri muzika nka REMA ariko ufite amazina yahawe nababyeyi, Divine Ikubor umaze kumenyekana cyane iwabo muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange kubera indirimbo “Calm Down”.

Iyi ndirimbo imaze umwaka n’amezi atatu isohotse kuri album ‘Rave & Roses’, imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 388 kuri Spotify, mu gihe iyo yasubiranyemo na Selena Gomez imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 717 kuri uru rubuga.
Official MENA Chart ni urutonde ruri mu biganza bya International Federation of the Phonographic Industry (IFPI), ikigo gikurikirana ibya muzika cyashinzwe na Francesco Braga mu 1933.
Mu gukurikiranya izi ndirimbo 20 hibandwa cyane ku zikuzunzwe mu bihugu by’Abarabu , muri Afurika y’Amajyaruguru, Asia no mu Burasirazuba bwo hagati.
Uru rubuga rwifashisha izindi mbuga zicuranga umuziki nka Anghami, Apple Music, Deezer, Spotify na YouTube mu kugena uko izi ndirimbo zikurikirana kuri buri wa kabiri w’icyumweru.