• Tue. Oct 3rd, 2023

Danny Usengimana yasezeye abakunzi ba APR FC

By

Jul 15, 2021
Let others know!

Danny Usengimana wamaze gutandukana na APR FC yasezeye ku muryango mugari wa APR FC, ashimira byimazeyo Ubuyobozi bwa APR FC n’abakinnyi babanyemo mu myaka ibiri yayimazemo.

Muri iki cyumweru nibwo APR FC yatangaje abakinnyi bayo bongereye amasezerano ndetse inatangaza abakinnyi bashya biyongereye muri iyi kipe ari nako iha amahirwe abandi bakinnyi bayo yo gukomereza ahandi bagashaka andi makipe.

Mu bakinnyi basezerewe harimo Dany usengimana, uyu mukinnyi akaba yaje kugenera ubutumwa abayobozi n’abakinnyi ba APR FC abashimira cyane ko mu gihe cyose yamaze mu muryango mugari wa APR FC ntacyo yababuranye anaboneraho kubifuriza ishya n’ihirwe.

Yagize ati:” Mbanje gushima imana ku bwo kubona aya mahirwe yo gushimira abo twahoranaga buri munsi, abo twari kumwe mu minsi itambutse, byari byiza bikaba n’amahirwe kuba mu muryango mugari wa APR FC kugeza ubu nk’abandi uwo ndiwe ni ukubera kuba mu muryango mwiza wa APR FC nkaba ariyo mpamvu mbakunda kandi mbashimiye cyane.”

“Ndashimira cyane abayobozi b’ikipe  nkashimira cyane abatoza ba APR FC cyane nkanashimira abakinnyi twagiranye ibihe byiza, ndabifuriza ibyiza mu byo mukora byose nkaba nabamenyeshaga ko natangiye ubundi buzima mu ikipe nshya ariko turacyari kumwe murakoze cyane.”

Danny Usengimana wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ,ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC yazamukiyemo mbere y’uko ajya muri Singida United yo muri Tanzania.

Danny Usengimana yatwaye ibikombe bibiri muri APR FC , akazajya ahora yibukwa ko yari mu ikipe yamaze imyaka ibiri idatakaje umukino numwe muri shampiyona y’u Rwanda.

ISIMBI.RW - Ibitego bya Danny Usengimana bihesheje intsinzi APR FC imbere  ya Bugesera FC
Danny Usengimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *