Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi, ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3-2
Ku munota wa gatandatu w’umukino, Manzi Thierry yavunitse asimburwa na Emery Bayisenge.

Ku munota wa 17, Byiringiro Lague yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Togo, ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.
Byiringiro Lague yaje guhita azamukana umupira acenga abakinnyi babiri ba Togo, awuhereza Jacques Tuyisenge ateye mu izamu uca hejuru.
Ku munota wa 37, abakinnyi ba Togo baciye mu rihumye Amavubi, umupira ugera kuri kapiteni wa Togo ahita abatsindira igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota Amavubi yari amaze asatira Togo, Emery Bayisenge yaje gutera Coup-franc, maze Niyonzima Olivier Sefu ahita ayitsinda n’umutwe, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1

Ku munota wa 56, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Kalisa Rachid utararangiza umukino n’umwe muri iri rushanwa asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Togo yahise ibona igitego cya kabiri, ariko Amavubi na yo ku mupira wahinduwe na Ombolenga Fitina, Tuyisenge Jacques yahise atsindia Amavubi igitego cya kabiri.
Ku munota wa 60, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na rutahizamu Ernest Sugira. Nyuma y’iminota ibiri ageze mu kibuga, Ernest Sugira yaje guhita abona umupira acenga myugariro wa Togo ahita atsindira Amavubi igitego cya gatatu


