• Tue. Sep 26th, 2023

Buri munsi mba ngomba kubasezerera, n’ubu hari abari bugende – Masudi Djuma

By

Sep 25, 2021
Let others know!

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko hari abakinnyi agomba guhita asezerera mu myitozo y’iyi kipe agaha amahirwe abandi bakaza kugerageza amahirwe yabo.

Ibi yabitangaje nyuma yo kubona urwego rwa bamwe mu bakinnyi bari mu igeragezwa mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Musanze FC 1-0 cya Onana ukomoka muri Cameroon.

Avuga ko ikipe ye atarayibona neza ko ari ukubaka, ndetse ko na bamwe mu bakinnyi baza mu igeragezwa baba batari ku rwego rwiza.

Ati “Ni ukubaka, ntabwo wakubaka inzu ngo mu minsi ibiri ihite yuzura, hari ibintu byiza twabonye hari n’ibibi cyane ku bantu baza uyu munsi abandi bakaza ejo(mu igeragezwa), ikindi usanga abenshi baza gukora igeragezwa nta myitizo bakoraga, bakoraga imyito ku giti cyabo, ugasanga ya myitozo ya rusange agomba gukora aje kuyikorera muri Rayon Sports, kandi icyo gihe ntacyo dufite. Ibitameze neza navugaga ni ukumenyerana nta kindi.”

Avuga ko nyuma y’uyu mukino hari abakinnyi agomba gusezerera kuko buri munsi aba agomba kugira abo asezerera.

Ati “Ndakuramo, ndakuramo abandi, buri munsi ngomba gukuramo nkagira abo nsezerera. Nsinkubwira ngo ndakuramo bangahe ariko hari abari bugende.”

Masudi Djuma avuga ko bazakomeza gutanga amahirwe ku bakinnyi kugeza babonye ikipe bifuza, iyi kipe ikaba itegereje abakinnyi babiri umwe ukomoka muri Senegal n’umunya-Cameroun bagomba gutangira imyitozo ku wa Mbere nabo bagakora igeragezwa.

Masudi avuga ko hari abakinnyi agomba guhita asezerera
Bamwe mu bakinnyi baza mu igeragezwa ntibari ku rwego Rayon Sports yifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *