• Sun. Sep 24th, 2023

Bidatinze Urwanda ruratangira gutanga urukingo rwa corona virus kubaturage barwo

By

Jan 22, 2021
Let others know!

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko u Rwanda rwatumije miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 zihutirwa ku buryo zishobora kugera mu gihugu muri Gashyantare 2021.

Ibyo ni ibyatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira izo nkingo ariko kandi ko runiteguye kuzahita rutangira gukingira.

Dr Sabin Nsanzimana is the new Director General of RBC | The New Times |  Rwanda
Dr Sabin Nsanziman umuyobozi mukuru wa RBC

Inkingo ngo zatumijwe ahantu hatandukanye zikorerwa, igikuru ngo ni uko zizaba zaremejwe n’inzobere z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Dr Nsanzimana agira ati “Twatumije miliyoni imwe y’inkingo zihutirwa kandi mu gihe icyo ari cyo cyose cya vuba zatugeraho. Twizera ko mu kwezi gutaha kwa Gashyantare cyangwa mbere yaho, icyiciro cya mbere cy’izo nkingo cyaba cyatugezeho”.

U Rwanda rwateganyije gahunda yo gukingira izamara imyaka ibiri, ngo hakazaba hakingiwe abagera kuri 60% by’abaturage bose, Leta ikaba izakenera miliyoni 124 z’Amadolari ya Amerika.

Ayo mafaranga ngo ni ayo kugura inkingo ndetse n’ibindi bikenerwa bigendanye na zo, ikaba ari gahunda y’ikingira ry’icyo cyorezo mu gihe cy’imyaka ibiri, bikaba biteganyijwe ko abantu miliyoni umunani (8) bazaba bakingiwe.

Inkingo zizaza mu Rwanda ahanini ngo ni izikorerwa mu bihugu by’i Burayi nk’uko Dr Nsanzimana abisobanura.

Ati “Turimo gukorana n’ihuriro ry’ibihugu rya Covax ribifasha kuzabona inkingo mu buryo bwihuse. Iyo unyuze muri iryo huriro, mu gihe urukingo ubundi ruboneka ku Madolari ya Amerika 19, ho ushobora kurubona no munsi y’igice cy’ayo”.

Biciye muri Covax, ibihugu byose hatitawe ku bukungu bwabyo, bifite uburenganzira bungana bwo kubona inkingo mu gihe zizaba zabonetse, intego ikaba ari uko mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira haba habonetse miliyari ebyiri z’inkingo, iyo ngo ikaba ari na yo nzira u Rwanda ruzanyuramo nk’uko Dr Nsanzimana abivuga.

Will COVAX succeed in delivering the COVID-19 vaccine equitably? | The New  Times | Rwanda
Covax Urukingo rwa corona virusi rushobora gukoreshwa naburigihugu hatitawe kumikoro yacyo.

Ati “Ni muri iyo nzira duteganya kubonamo miliyoni imwe y’inkingo za Pfizer, tukaba turimo kureba n’abandi bazikora ariko bari muri Covax. Inkingo zizaza mu byiciro, icyiciro cya mbere kikazaba kigizwe n’izo zingana na miliyoni imwe”.

Ku bijyanye n’ubwikorezi ndetse no kubika izo nkingo, Dr Nsanzimana avuga ko uko byamera kose u Rwanda rwiteguye, cyane ko ruherutse kubona ibyuma bitanu byo kuzibika bikonjesha bihagije kandi hategerejwe ibindi.

Ati “Turiteguye bihagije kuko muri buri Ntara hariyo icyuma gikonjesha mu rwego rwo hejuru kandi hari n’ibindi bikoresho byo kugeza inkingo mu turere zikonje uko bikwiye”.

Avuga kandi ko inkingo zizatangwa mu byiciro, icyiciro cya mbere kikazahabwa abari mu nzego z’ubuvuzi, abafite imyaka iri hejuru 65 n’abafite ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi nk’abarwaye kanseri, diyabete, SIDA n’izindi ndwara zidakira.

Uwo muyobozi avuga kandi ko abazakora ikingira rya Covid-19 bamaze gutegurwa, kuko bamaze iminsi bahabwa amahugurwa yo kwiyibutsa gukingira, bityo bakaba biteguye gutangira ako kazi mu gihe cya vuba gishoboka.

Inkuru tuyikesha kigali to day

One thought on “Bidatinze Urwanda ruratangira gutanga urukingo rwa corona virus kubaturage barwo”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *