• Sun. Sep 24th, 2023

Bahoreye basaza babo! U Rwanda rw’amasura mashya rwatangiye igikombe cy’Afurika rutsinda Morocco(AMAFOTO)

By

Sep 13, 2021
Let others know!

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatangiye igikombe cya Afurika itsinda Morocco amaseti 3-1.

Iki gikombe cya Afurika mu bagore, cyatangiye uyu munsi nacyo kirimo kubera muri Kigali Arena nk’aho icy’abagabo kirimo kubera.

U Rwanda rwisanze mu itsinda A kumwe na Senegal, Morocco na Nigeria.

Nyuma y’uko tombola igaragaje ko u Rwanda rugomba guhera Kuri Morocco, benshi bibazaga niba bari buze guhorera basaza babo baraye basezerewe na Morocco muri 1/4 n’ubundi mu gikombe cy’Afurika.

Umutoza w’u Rwanda, Paulo ukomoka muri Brazil, akaba yari yifashishije abakobwa bane bahawe ubwenegihugu baturutse muri Brazil.

Abo ni; Aline Squeira A., Moreira Gomes B., Apolonario Caroline na Mariana Da Silva B., bose bakaba bari babanje mu kibuga.

Ni abakobwa bafashije u Rwanda cyane nka Mariana wari passeur wanafashaga mugukora block.

Ibi byaje kubafasha kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-19 ya Morocco.

Iseti ya kabiri inkumi z’u Rwanda zongeye gukora akazi gakomeye abarimo Benitha wakoraga ’service’ z’imipira ikomeye, bibafasha kwegukana n’iyi seti ku manota 25-18 ya Morocco.

Iseti ga gatatu, amakipe yombi yazamukanye ariko bigeze ku inota rya 16, Morocco isiga u Rwanda.

Nyuma y’uko igize amanota 23 u Rwanda rufite 20, rwayizamukanye bose bagira amanota 24-24, byari bivuze ko iseti itsindirwa ku manota 26 kuko ntabwo ishobora gutsindwa nta kinyuranyo cy’amanota 2 kirimo, nabyo ntibyaje gukunda kuko buri kipe yatsindaga inota indi iryishyura, iseti yaje kwegukanwa na Morocco ku manota 34 kuri 32 y’u Rwanda.

U Rwanda rwaje gutsinda iseti ya 3 ku manota 25-22, rwegukana umukino ku maseti 3-1.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye, Nigeria yatsinze Senegal amaseti 3-0. Ejo u Rwanda ruzakina na Nigeria mu gihe Morocco izakina na Senegal.

Aline umwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda
Aline yumva impanuro z’umutozaMariana Da Silva uhagaze neza, agerageza gupasa umupiraCaroline yitegura kurivuraAline na BiancaBenitha na Caroline bajya kuri block babuze abanya-Moroc gutsindaNkundamatch w’i Kirinda yari yaje gushyigikira u RwandaRujugiro na we yari yaje gushyigikira u Rwanda

One thought on “Bahoreye basaza babo! U Rwanda rw’amasura mashya rwatangiye igikombe cy’Afurika rutsinda Morocco(AMAFOTO)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *