• Tue. Oct 3rd, 2023

AS Kigali yasinyishije kapiteni wa Yanga wakinnye mu Bufaransa

By

Sep 3, 2021
Let others know!

AS Kigali yaaye itangaje ko yasinyishije myugariro Lamine Moro wakiniraga Yanga muri Tanzania, akaba yaranakinnye mu Bufaransa.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, AS Kigali yemeje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi wari kapiteni wa Yanga.

Yanga yo muri Tanzania ikaba yarahisemo gutandukana n’uyu mukinnyi wari ufite amasezerano azageza muri 2023, ni nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2020-2021.

Lamine Moro yakiniye Union Sportive Orléans Louret Football yo mu Bufaransa, hari 2014-15.

Kuva 2016-19 yari umukinnyi wa Buildcon FC muri Zambia, yayivuyemo yerekeza muri Yanga yakiniraga kugeza uyu munsi.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *